Human Right Watch(HRW) iherutse gusohora raporo ku Rwanda ko nta bwisanzure bwa politiki bwaranze ibikorwa by’ amatora ya Perezida wa Repubulika, nyamara Gerald Mbanda uzobereye muri politiki yari aherutse gusohora inyandiko ivuga ko hari raporo zikorwa ku bw’izindi nyungu, ngo cyane ko byatangiye kare itangazamakuru mpuzamahanga n’iyo miryango bigaragaza uruhare bibogamiyeho.
Umunsi Perezida Paul Kagame arahirira gukomeza kuyobora u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, HRW, Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, nibwo wasohoye raporo igaragaza ko nta bwisanzure bwa politiki bwaranze ibikorwa by’ amatora ya Perezida wa Repubulika.
Iyo raporo irasa nk’aho nta gishya yari yitezweho ku Rwanda, kuko atari rimwe cyangwa kabiri uyu muryango ushyize mu majwi u Rwanda, raporo u Rwanda rutahwemye guhakana ko zikorwa ku nyungu z’abatifuriza u Rwanda ineza.
Gerard Mbanda
Mbanda ukuriye itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), aherutse gusohora inyandiko igaragaza uburyo itangazamakuru n’imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe usanga bibogamiye ku nyungu zabo basebya u Rwanda ndetse banangisha Perezida Kagame abantu batandukanye. Nk’uko abigaragara mu nyandiko ishingiye ku bitekerezo bye aherutse gucisha mu kinyamakuru Newsghana, ifite umutwe ugira uti, ‘How Western Media gets it wrong on Rwanda, uko itangamamakuru ry’i Burayi ryibeshya ku Rwanda.
Mbanda asanga Abanyafurika barabayeho batekereza ko kugirango batere imbere ari uko bagendera ku byo abanyaburayi bababwiwa, uhirahiriye gukora ibidashingiye kuri icyo gitugu nk’uko Abanyarwanda babikora, bamufata nk’icyigomeke.
Ikindi ni uko itangazamakuru ry’i Burayi risa n’iribereyeho guharabika gahunda zitandukanye zo mu bihugu bidashingira kuri ayo mabwiriza bikora ku mwihariko wabyo[nyamara abanyaburayi bashaka ko buri gihugu kigomba kugendera ku mahame agendeye ku bitekerezo byabo], aribyo u Rwanda na Kagame bamaze kurengaho.
Ukuri ku Rwanda n’ibivugwa na HRW
Iyi raporo yakozwe na na Ida Sawyer, umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati. Igaragaza ko ayo matora atakozwe mu bwisanzure bwa Politiki, ko hatabayeho iyubahirizwa ry’uburenganzira mu kuvuga ibyo bashaka n’ibindi,
Mu bikorwa byo guhatanira kuyobora u Rwanda, byitabiriwe n’abakandida batatu, bazengurutse igihugu biyamamaza, itangazamakuru ryo mu Burayi ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu batangiye guharabika umukandida umwe gusa, ari we Paul Kagame.
Sawyer Ida uhagarariye HRW muri Afurika yo hagati
Abakandida bose bari bafite amahirwe angana mu binyamakuru bya Leta n’iby’abikorera, buri mukandida yari afite itsinda ry’abanyamakuru ajyana naryo, kandi nta n’umwe wahuye na HRW.
Philippe Mpayimana yari kumwe n’abanyamakuru nka batanu, Dr Frank Habineza ari kumwe na 15, mu gihe Kagame yari kumwe n’abanyamakuru basaga 60. Kuko byaterwaga n’ubushobozi buri mukandida afite bwo kubasha kwita ku banyamakuru.
Ku bwa Mbanda asanga itangazamakuru ry’i Burayi ryarigaragaje mu buryo bubogamye, nk’iriharanira guharabika Kagame rimwangisha abaturage ngo ntibazamutore. Ibyo bikubiye mu ngingo eshatu zikurikira.
Iya mbere : Rigamije kumwangisha abatora , gushaka kwereka Abanyarwanda batora ko umuyobozi wabo atemera demokarasi bityo ntibazamutore.
Iya kabiri : Kubuza amahanga gushyigikira Kagame no kumwitaza
Iya gatatu : Kugoreka amateka y’u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside, biciye mu gufata intwari zigahindurwa abanyabyaha, abagizweho ingaruka na jenoside bagahindurwa abicanyi.
«Ibyo byose bigamije kunenga Kagame byaje mu gihe, Isi ishobora guhamya nta shiti uburyo u Rwanda rwahindutse rukava ku rwego rw’igihugu cyari cyarasabitswe n’ivangura , rukaba igihugu cyunze ubumwe kandi giteye imbere.
Abo banyaburayi kandi batangiye gukwirakwiza imvugo zishinja u Rwanda kubaho mu cyuka cy’ubwoba, mu butegetsi bw’igitugu kandi ko uburenganzira bw’Abanyarwanda butubahirizwa.
Igitangaje ariko yibaza aho ibi binyamakuru byari biri mu 1994, ubwo u Rwanda rwarimo rushya, miliyoni y’Abana barwo ikaburira ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi raporo ikomoza ku misanzu yatanzwe n’abayoboke ba FPR ko bayitanze ku ngufu. Aha bisanzwe bizwi ko mu Rwanda amashyaka hafi ya yose abeshwaho n’imisanzu y’abayoboke bayo.
HRW ikomeza ivuga ko hari umwe mu baturage wo mu karere ka Rutsiro wahatiwe gutora , undi w’i Nyamagabe wavuze ko yabonye abashinzwe amatora basinya ku mpapuro z’amajwi zigenewe abantu nka 200 bataje gutora.
Ku bijyanye n’iki kibazo, itangazamakuru ryo mu Rwanda na mpuzamahanga ryari hirya no hino mu Rwanda ku buryo nta ryigeze ritangaza ikibazo nk’iki aho ryageze hose.
Abanyamakuru bari bakwiriye mu gihugu hose ntabyo babonye
Umunsi umwe mbere yuko amatora atangira, ni ukuvuga tariki ya 3 Kanama 2017, Inama Nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda(MHC), yafashije abanyamakuru basaga 100 bo mu bigo bya leta n’iby’abikorera kujya kureba uko amatora agenda hirya no hino mu gihugu.
Abanyamakuru baganira n’umusaza watoye bwa 1 kuri site ya Nyagatare ati “ubu ni ubukwe”.
Abo banyamakuru bari bibumbiye mu matsinda 8 : rimwe mu Majyaruguru( Musanze),irindi mu Majyepfo (Huye), atatu mu Ntara y’i Burasirazuba mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Bugesera n’andi atatu mu ntara y’i Burengerazuba mu turere twa Rubavu, Karongi na Rusizi.
Si aba gusa bakurikiranaga aya matora kuko n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro, Paxpress nawo wari wohereje abanyamakuru 60 mu gihugu hose, ni ukuvuga babiri muri buri karere.
Abanyamakuru bakurikiye amatora mu karere ka Kirehe, umwe aratangaza uko ari kugenda kuri telefoni, undi araganira n’abaturage
Abo banyamakuru bose bakoze inkuru eshatu aho bari bagiye gukurikirana ibyo bikorwa. By’akarusho uwo muryango wahuje umurongo wa radio 10 zigenga, aho buri munyamakuru yarahamagarwaga agatanga uko aho ari gukorera ibikorwa by’amatora biri kugenda ndetse n’ikidasanzwe cyahabaye. Uwo murongo wahujwe inshuro eshatu uwo munsi.
Abanyamakuru i Nyagatare baganira n’umaze gutora
Buri munyamakuru yagombaga gukora inkuru 3 za MHC, n’abajyanywe na Pax Press bagombaga gukora eshatu, ni ukuvuga ko izo nkuru zisaga 420 zakozwe kuri uwo munsi, hiyongereyeho n’iz’abanyamakuru mpuzamahanga.
Muri izo nkuru nta n’imwe yigeze igaragaraza ibyo bibazo bivugwa mu karere ka Rutsiro na Nyamagabe , ndetse nta n’indorerezi zigeze zigaragaza ibyo bibazo.
HRW na Mbanda ntibumva kimwe ibyo isaba
Ida Sawyer, Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati
HRW isaba abatarenkunga n’abafatanyabikorwa bose b’u Rwanda guhindura imyitwarire bakumvisha u Rwanda ko rugomba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ko hari ingaruka bizarugiraho.
Uyu muryango wemera ko u Rwanda rwateye imbere mu bukungu n’iterambere ariko ko bitagomba kuba urwitwazo ngo habe hahonyorwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Gerard Mbanda yemeza ko ibyo binyamakuru ndetse n’iyo miryango ntacyo bahindura ku matora yo mu Rwanda cyane ko bo ubwabo bananiwe kubwira leta zabo ngo zirukane abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bakidegembyayo.
Asoza avuga ko raporo zabo nta ruhare zizigera zigira ku biva mu matora , kubera ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka, naho icyo abandi bashaka ntikibaraje ishinga.
Mu gusoza, Mbanda ati, “Abanenga n’abarwanya u Rwanda bazahoraho ariko ntibaruta umubare w’Abanyarwanda bishimiye kandi banyuzwe n’ubuyobozi bwabo.
Naho ku bijyanye na demokarasi Abanyarwanda bazi icyo bifuza n’aho bagana”.