Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gufungurira amarembo abanyamahanga nk’uburyo bwihariye buzayifasha kwagura ubukerarugendo, ishoramari no kugera ku ntego yo kwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse kuri gahunda yo kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye.
Iyi gahunda ishingiye ku korohereza abanyamahanga cyane cyane abanyafurika kuza mu Rwanda, aho guhera tariki ya 1 Mutarama 2013 hafashwe icyemezo cy’uko abanyafurika baje mu Rwanda bazajya bahabwa visa bakihagera, abandi bazikurirwaho burundu.
Gusa nkuko umunyarwanda yabivuze, ‘akebo kajya iwa mugarura’ ariyo mpamvu n’ibindi bihugu byanyuzwe n’umubano bifitanye n’u Rwanda, bikiyemeza korohereza abanyarwanda kubijyamo ku mpamvu zitandukanye, bimwe bibakuriraho ikiguzi cya viza bindi biborohereza kujya bazibona bageze ku mipaka y’ibyo bihugu.
Nkuko icyegeranyo cya Passport Index kibyerekana, abanyarwanda bashobora kujya mu bihugu 24 batatswe viza ndetse no mu bihugu 29 bashobora kubona viza ku mipaka.
Bimwe mu bihugu umunyarwanda ashobora kujyamo nta visa yishyuye harimo: Ghana, Uganda, Benin, Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Indonesia, Kenya, Mauritius, Philippines, São Tomé-et-Príncipe, Senegal, Seychelles, Singapore na Tanzania.
Hari ibihugu kandi abanyarwanda bashobora kubonera visa k’umupaka harimo birimo Haiti, Comoros, Djibouti, Guinea-Bissau, Mali, Madagascar, Mauritania, Mozambique, Sudani y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.
Icyegeranyo Passport Index gitangazwa na Arton Capital, ikompanyi itanga inama ku ishoramari, kigaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu korohereza abashaka kuruzamo, kuko abaturage bo mu bihugu byose bya Afurika basabwa viza mu kwinjira mu Rwanda, bemerewe kuyibona bageze ku mipaka.
Kuri ibi bihugu bya Afurika kandi hiyongeraho ibihugu nka Australia, u Budage, Israel, New Zealand, Suède, u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakomorewe gusaba viza zo kuza mu Rwanda kuva muri 2014.
Abaturage bo mu bindi bihugu bisigaye, basabwa gusaba viza mbere yo kuza mu Rwanda ariko kuva 2008 bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga (online visa application) bazisabiramo bakazibona mu gihe kitarengeje amasaha 72.
Source: Igihe