• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Aug 2017 Mu Rwanda

Abarundi bagera kuri 47 babaga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ushize nimugoroba , bageze mu gihugu cyabo nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda bakekwaho ibikorwa by’ubutasi.

Aba Barundi bakiriwe ku mupaka n’ukuriye igipolisi mu Ntara ya Kirundo, batangaje ko birukanwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda bazira gukekwaho ibikorwa by’ubutasi.

Umwe mu birukanwe wavuganye na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yavuze ko bari bafungiye aho bita kuri transit ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, aho bari bamaze amezi abiri. Aba bakaba bashinjwaga kuba Imbonerakure zoherejwe kuneka mu Rwanda nk’uko bavuga.

Undi uvuga ko yageze mu Rwanda mu 2000, akomeza avuga ko yafashwe muri kamena yagiye gusora ku murenge, bamujyana ku Karere ka Kirehe, aho yakuwe na bagenzi be bajyanwa kuri transit.

Yagize ati: “Ejo bundi mu kwezi kwa gatandatu kuri 14 nagize gutya baramfata nagiye gusora ku murenge aho bita kuri Rwanda Revenue mbona bantwaye ku karere kaho ka Kirehe, ngezeyo bahita bampakira imodoka bavuga ko banjyanye aho bita kuri transit, bahita bazana abandi barundi baravuga ngo turi Imbonerakure..niba turi mu cyaro cy’u Rwanda tudafite ibyangombwa bigaragaza ko turi impunzi, ubwo turi Imbonerakure”.

Aba Barundi bavuga ko bakoraga utuzi dutandukanye mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko bari bamaze kwiteza imbere, ngo basubiye iwabo ntacyo batahanye.

Si ubwa mbere ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi byaba bisabye gusubira iwabo abaturage ba kimwe muri ibi bihugu baba mu kindi nta byangombwa bibibemerera bafite, kuko no mu mpera z’umwaka ushize, u Burundi bwirukanye Abanyarwanda 6 babaga muri iki gihugu bazira kuhaba nta byangombwa bibemerara bafite.

Ni nyuma y’aho muri 2014 nabwo u Burundi bwari bwirukanye abandi Banyarwanda 35 mu gihe hari abandi 8 bafungiwe muri Gereza ya Mpimba, aho nabwo Leta y’iki gihugu yavugaga ko badafite ibyangombwa byo kuba mu Burundi.

-7684.jpg

Usibye aba Barundi baherutse kwirukanwa, Ijwi rya Amerika rikomeza rivuga ko hari abandi bari bafatanywe nabo ariko bagasanga bafite ibyangombwa by’impunzi bagasubizwa mu nkambi ya Mahama.

Aba barundi birukanwe mu Rwanda kubera kutagira ibyangombwa bakekwaho kuba intasi birukanwe bakurikira abandi basaga 90 birukanwe muri kamena nyuma yo gusanga na bo nta byangombwa bibemerera kuba mu Rwanda bari bafite.

2017-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire

Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire

Ubwanditsi 02 Nov 2023
Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ubwanditsi 29 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )
ITOHOZA

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Ubwanditsi 12 Jun 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano
Mu Mahanga

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru