• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, yo kwigiza inyuma ubutumire bw’inama ya kabiri y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, yateje ikibazo hibazwa niba Uganda irimo gukora dipolomasi ibinyujije ku mbuga za internet zimenyerewe mu gukwirakwiza ibihuha.

Ibi bikurikiye ibaruwa yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Chimpreports, kimwe mu bikoreshwa n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda, mbere yuko igera ku bayobozi b’u Rwanda.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 20 Ukwakira, Chimpreports imenyerewe mu gukwirakwiza icengezamatwara rirwanya u Rwanda, yanditse ko ‘Uganda yatumiye Guverinoma y’u Rwanda mu biganiro i Kampala’.

Uru rubuga rwa internet rwanatangaje itariki ruvuga ko Uganda yagennye ko ibiganiro bizaba kuwa 13 Ugushyingo 2019.

Umunsi wakurikiyeho ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Olivier Nduhungirehe, yabiteye utwatsi.

Yanditse kuri Twitter ati “Biratangaje kumenyera ibi mu binyamakuru byo muri Uganda. Ntabwo u Rwanda rwigeze ruganirizwa ku itariki iyo ari yo yose, kandi yaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda cyangwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, nta wakiriye ubwo butumire”.

Gusa mu guhinyuza byagaragaye ko iyi baruwa ihari. Nk’uko The New Times iyifitiye kopi, bigaragara ko yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, ubwe kuwa 18 Ukwakira 2019.

Ibi bisobanuye ko abayobozi ba Uganda bayihishuriye Chimpreports mbere yo kuyohereza i Kigali ari yo mpamvu abayobozi nka Minisitiri Nduhungirehe batangaye ubwo Chimpreports yabyandikaga.

Ibi kandi bikaba byaranatumye abantu bibaza niba Uganda ubungubu yarahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru rigamije icengezamatwara.

Ikindi kimenyetso cyo kutagira ukuri ku ruhande rwa Kampala gishingiye ku itariki Ambasade ya Uganda mu Rwanda yagereje ibaruwa ya Kutesa ku bayobozi b’u Rwanda.

Ni kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira nyuma y’umunsi umwe Chimpreports yanditse inkuru.

Umwe mu bayobozi utifuje kugaragara muri iyi nkuru yagize ati “Ni ikintu kitari cyiza mu buryo Kampala yahisemo gukina uyu mukino”.

Ku wa 16 Nzeri nibwo i Kigali habereye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yashyiriweho gucoca ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi. Hemejwe ko inama itaha izaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igiye iya mbere yabereye, yo ikabera i Kampala.

Igihe inama ya kabiri yagombaga kubera nacyo nticyubahirijwe na Uganda kuko yagombaga kuyakira nibura tariki 15 Ukwakira 2019.

Ubu nibwo Kampala irimo kohereza ubutumire nyuma yo kurenza amatariki no kubanza kubuha itangazamakuru ngo ributangaze mbere yo kugera ku bo bugenewe. Iki kikaba ari ikintu kinyuranye n’amasezerano ya dipolomasi.

Ku rundi ruhande, nta kirakorwa ku ruhande rwa Kampala kigendanye no kurekura abanyarwanda amagana bafungiweyo cyangwa se kubageza mu butabera.

Ni mu gihe kandi abenshi bakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungirwa mu nzu zitazwi zigenzurwa n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda.

Mu cyumweru gishize nibwo Eron Kiiza na Tony Odur, bunganira abanyarwanda barenga 100 bari muri gereza za Uganda, basabye urwego rw’ubutasi muri iki gihugu (CMI), kurekura abakiriya babo.

Kiiza yagize ati “Imiryango yabo yarababaye cyane. Abakiriya bacu bafungiwe aho badashobora kuvugana n’abandi bantu ndetse n’imiryango yabo ntabwo yemerewe kubabona. Bake bagize amahirwe yo kurekurwa berekana ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe”.

Bamwe bafungiwe muri kasho imyaka irenga ibiri bataragezwa mu butabera. Nta n’umwe wigeze atabwa muri yombi mu buryo bukurikije amategeko nko kuba hari inyandiko zibafata.

Kampala kandi ntacyo irakora ngo yitandukanye n’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa widegembya muri iki gihugu.

Guverinoma ya Uganda kandi ntirerekana ibimenyetso by’uko yitandukanyije n’umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za Habyarimana n’Interahamwe basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rubinyujije muri Ambasade yarwo i Kampala ntirwahwemye gusaba ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bihagarara birimo nko gushaka abajya muri RNC muri Uganda, ariko uyu munsi ntabwo birahagarara.

Ubwo hafatwaga batanu mu bagabye igitero cy’iterabwoba mu Kinigi muri uku kwezi, bose bavuze ko ari abo muri RUD-Urunana, umwe mu mitwe igamije guhungabanya u Rwanda. Bose uko ari batanu bavuze ko bawugiriyemo muri Uganda.

Abayobozi bakomeye kandi muri Uganda bakorana mu bucuruzi n’abantu nka Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC.

Ibi bikorwa byose bikaba binyuranye n’ibiri mu masezerano impande zombi zashyizeho umukono kuwa 21 Kanama uyu mwaka i Luanda muri Angola.

2019-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 May 2019
Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Ubwanditsi 25 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Ubwanditsi 22 May 2018
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye
Mu Mahanga

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru