Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma nshya aho Yagororeye bamwe mu bamufashije mu gihe cyo kwiyamamaza barimo Hon. Gatabazi JMV na Hon. Edouard Bamporiki.
Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Musabyimana Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba.
Naho Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.
Gatabazi na Bamporiki
Mu baminisitiri 20 batangajwe muri Guverinoma, 11 muri bo ni ab’igitsina gore barimo 6 bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe, abandi bakaba ari bashya.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) iyoborwa na Jean Philbert Nsengimana, yaciwemo ibice bibiri habaho Minisiteri y’Urubyiruko iyobowe na Mbabazi Rosemary wari Umunyamabanga uhoraho muri MYICT naho Jean Philbert Nsengimana asigara ari muri Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.
Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari usanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuva mu Ukwakira 2013 ni undi mugore winjiye muri Guverinoma aho yahawe kuyobora Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Iyi yari isanzwe iyoborwa na Uwizeye Judith wagizwe Minisitiri Perezidansi ya Repubulika.
Kayisire Marie Solange wari usanzwe akora mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’ishimwe nawe yinjiye muri Guverinoma aho ari Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, umwanya wari usanzweho Stella Ford Mugabo utagaragaye muri iyi Guverinoma nshya.
Debonheur Jeanne d’Arc wakoze mu Rukiko rw’Ikirenga ni umwe mu baminisitiri bashya nawe aho yasimbuye Seraphine Mukantabana ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza.
Tumushime Francine wari Umuyobozi Mukuru muri Minaloc nawe yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba. Ni Minisiteri itari isanzweho kuko inshingano zayo zari zikomatanyijwe n’iziy’umutungo kamere yayoborwaga na Dr Vincent Biruta. Uyu we akaba yagumye muri Guverinoma ariko ayobora Minisiteri y’Ibidukikije.
Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Francois Kanimba wari umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.
Mu banyamabanga ba Leta ho impinduka zabayemo ni uko hiyongereyemo umwe bakaba 11 mu gihe bari basanzwe ari 10. Mu banyamabanga ba leta batatu bashya barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba [umwanya utari usanzweho] aho Nduhungirehe Olivier wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi ariwe uwuriho.
Undi ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu wagizwe Uwihanganye Jean de Dieu wakoraga muri NPD Cotraco akaba yarigeze no kuba umunyamakuru kuri Radio Salus. Ni umwanya asimbuyeho Nzahabwanimana Alexis.
Harelimana Cyriaque yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage asimbuye Munyeshaka Vincent wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’impunzi n’ibiza, we yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero mu gihe Rugira Amandin, wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.