Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, Rose Muhando, amaze iminsi itatu ategerejwe i Kigali aho yagombaga gufatanya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda mu gitaramo cy’ivugabutumwa cyateguwe n’Itorero Foursquare Gospel Church yatumiwemo.
Muhando yagombaga kugera ku butaka bw’u Rwanda, ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017 ndetse agatangirana n’igitaramo ku munsi ukurikiraho ariko kuva icyo gihe abayobozi bo mu itorero ryagiteguye ntibaramuca iryera.
Igiterane ngarukamwaka yatumiwemo cyatangiye ku ya 30 Kanama 2017, kikaba kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, ahahoze hazwi nka KIE, ku kibuga cy’umupira kuva saa kumi z’umugoroba.
Itsinda ry’abaririmbyi b’i Mwanza bagombaga kuzana ryamaze kuhasesekara ndetse n’umunyabitangaza Rev. Simon waje abaherekeje niwe uri kubwiriza ijambo ry’Imana. Iki gitaramo cy’iminsi ine kandi kiri kwitabirwa n’abahanzi barimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team, Tonzi, Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza, Theo Bosebabireba n’abandi.
Mu kiganiro, Umushumba w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Fidèle Masengo yagiranye na IGIHE yatangaje ko bagifite icyizere ko uyu muhanzikazi agera mu Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo nahita nkubwira impamvu atarahagera. Aritwe turavugana ndetse yanabwiye abanyamakuru ko azaza (kuri uyu wa Gatanu) turamutegereje. Ntabwo nahita nemeza ko aza kuko ashobora no kutahagera.”
Bishop Dr. Fidèle Masengo yavuze ko bagifite icyizere ko uyu muhanzikazi agera mu Rwanda
Bishop Dr. Fidèle Masengo uheruka gutangaza ko mu kiganiro cyihariye yagiranye na Muhando ku mpamvu atitabira ibitaramo ari uko ashyirwa kuri gahunda batavuganye n’abagiteguye rimwe na rimwe bigatuma abantu bamufata nk’umuhemu.
Yagize ati “Rose Muhando twaravuganye kandi n’ibyo twagombaga kumuha twarabimuhaye. Ni we twanyuzagaho amafaranga yo guha itsinda ry’abaririmbyi basaga 40 babarizwa mu itorero rya Assembly of God kandi dufite n’inyandiko zigaragaza ko yamugezeho.”
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, umwe mu bayobozi bashinzwe Itangazamakuru muri Foursquare Gospel Church yadutangarije ko bari bategereje Muhando wari wababwiye ko yaje n’imodoka ariko amaso yaheze mu kirere.
Rose Muhando yaba agiye kongera kunyomeka Abanyarwanda?
Mu gihe iki gitaramo gisigaje iminsi ibiri ngo gisozwe, Muhando naramuka atacyitabiriye azaba akomeje kwandika amateka yo kunyomeka Abanyarwanda kuko hari n’abandi yagiye atenguha bamutumiye ariko bikarangira abanyometse.
Mu 2014, Muhando yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Nyagatare aho yagombaga gutaramira kuva tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014 ariko abari bamutumiye bayobowe na Pasiteri Isaie Baho Uwihirwe ntibamuca iryera.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 yongeye gutumirwa mu giterane cy’Umunyamerika Jennifer Wilde cyabereye i Muhanga tariki 23-26 Nyakanga 2015, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagije ikirenge.
Mu minsi mike ishize Muhando wamenyekanye cyane muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zirimo ‘Nibebe’ yasohotse kuri album yise ‘Jipange Sawa Sawa’ n’izindi yari yoherereje Pasiteri Baho ubutumwa yanyujije kuri WhatsApp amusaba imbabazi.
Rose Muhando watumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali amaze iminsi itatu atarakandagira mu Rwanda