• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe yiterabwoba

Abarundi bane bafatiwe muri Kenya bakekwaho kujya mu mitwe yiterabwoba

Editorial 13 Sep 2017 Mu Rwanda

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abagabo bane bakomoka mu Burundi, bikaba byaketswe ko bari bagiye muri Somalia mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko aba bafatiwe mu Ntara ya Isiolo berekeza muri Somalia.

Polisi yavuze ko abafashwe ari abitwa Ntakarutimana Bernard w’imyaka 41, Niyongere Yusuf w’imyaka 32, Nshimirimana Fulgence Shadady w’imyaka 31 na Bizoza w’imyaka 20.

Polisi ivuga ko aba bagabo bavuye mu mujyi wa Bujumbura bajya muri Kenya, bavuga bari mu bukerarugendo, bageze muri iyi ntara baza guhagarikwa na Polisi.

Ibitangazamakuru birimo BBC byavuze ko bahise bafungwa.

Muri Kamena uyu mwaka, nabwo abasore batanu bafatiwe muri iyi ntara bajya muri Somalia mu mutwe wa Al shabaab.

Polisi kandi yavuze ko ifite amakuru ko abarwanyi ba Al shabaab bakomoka muri Kenya baba bafite gahunda yo kugaruka muri iki gihugu mu bikorwa by’iterabwoba.

Zimwe mu nzego z’ubutegetsi z’u Burundi ziri muri Kenya, zatangaje ko ziri busohore itangazo rivuga kuri iki kibazo.

Kenya n’u Burundi bifite ingabo muri Somalia, aho zihanganye n’abarwanyi ba Al Shabaab.

-7965.jpg

Gusa Kenya nk’igihugu gituranye na Somalia, nicyo gikunze kugabwaho ibitero n’abarwanyi b’uyu mutwe, abaturage batari bake bakahasiga ubuzima.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru International Business Times mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko umutwe wa Al shabaab uri mu mitwe ifite amafaranga atari make, ari nayo ukoresha mu kubona abarwanyi.

Muri uwo mwaka, Al Shababaab yabarirwaga akayabo ka Miliyoni 70 z’amadorali ya Amerika, aya mafaranga amenshi ngo ukaba uyavana mu bucuruzi bw’amakara.

2017-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Editorial 15 Nov 2017
Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Editorial 31 Mar 2017
‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

Editorial 02 Mar 2017
Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Editorial 13 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Editorial 17 Jun 2019
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye
Amakuru

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Editorial 30 Mar 2021
FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.
Amakuru

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

Editorial 23 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru