Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rikomeje.
Sano James ashinjwa gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko naho Kamanzi Emmanuel na Niyibizi Mbanzabigwi bareganwa, bo bashinjwa ibyaha nk’ibi ariko hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha uburiganya abakozi.
Urukiko rwavuze ko Sano ashinjwa kugira uruhare mu kwimura icyicaro cya WASAC kikava mu Mujyi rwagati mu nyubako izwi nka Centenary House aho cyakoreraga kikajyanwa i Remera ahazwi nko kuri Beauséjour mu bukode bwa miliyoni 26 Frw ku kwezi.
Ashinjwa kandi icyaha cyo gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ryo kurambagiza abakozi kandi ritangwa ryari ryarakuwe ku rutonde rw’amasoko yihutirwa muri WASAC.
Kamanzi we ashinjwa ko yakoreshaga imodoka ya leta kandi yemererwa amafaranga y’ingendo agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ku kwezi; hiyongeraho ko yakoresheje imodoka ya leta mu kwikorera imbaho zajyaga aho yubaka i Gasogi.
Mu byaha akurikiranyweho harimo no kugura ‘transformateur’ zaguzwe hejuru y’ibihumbi 100 by’amadolari kandi zitagikoreshwa mu Rwanda. Ibi byiyongeraho n’amapoto igihumbi yaguzwe arimo 400 yari agoramye nyuma ikigo ayobora kikayishyura.
Niyibizi Mbanzabigwi we ashinjwa kuba yaragizi uruhare mu kwimura ishami rito rya sitasiyo y’amashanyarazi rya Rulindo, igikorwa cyateje Leta igihombo.
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma aba bose baburana bafunzwe rwanga ubusabe bwabo n’abishingizi bari baratanze kugira ngo barekurwe by’agateganyo.
Abaregwa bose nta n’umwe wari mu cyumba cy’iburanisha, bakaba bahawe iminsi itanu yo kujuririra uyu mwanzuro.
James Sano yahoze ayobora WASAC
Kamanzi Emmanuel yari asanzwe ari Umuyobozi wa EDCL