Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye ku mugaragaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2019.
Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya Loni.
Harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumba cy’iyi nama, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete na Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri Loni.
Mbere yo kwitabira Inteko Rusange ya Loni, Perezida Paul Kagame ari mu bayoboye inama ya Gatanu y’abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye yabereye i New York yabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2017.
Mu ijambo yagejeje ku bagize inama y’ubuyobozi y’iki kigo, Perezida Kagame yashimye ibyo kimaze kugeraho kuva gishizwe muri Mutarama uyu mwaka.
Yagize ati “Iyi gahunda y’ingenzi imaze kugira uruhare rukomeye mu kugera ku iterambere rirambye. Raporo yaganiriweho irashimangira ko ibikorwa by’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye byazamutse kuva muri Mutarama. Ndashimira by’umwihariko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari kumwe natwe hano gushimangira imigambi duhuriyeho.”
Mu batanze ibiganiro mu nama y’Inteko Rusange ya Loni, harimo Perezida Donald John Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuze ko igihugu cye gishobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru.
Perezida Trump yihanije bikomeye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, avuga ko ibyo ari gukora bishobora gushyira iherezo ku butegetsi bwe.
Yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi gifite inyungu mu kubona aka gatsiko k’abanyabyaha kigwizaho intwaro z’ubumara na za missiles. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imbaraga zihagije n’ukwihangana, ariko nizihatirwa kwirwanaho cyangwa kurwana kuri umwe mu baziyunzeho, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse gusenya burundu Koreya ya Ruguru.”
Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko rusange ya Loni, yashishikarije buri wese kugira uruhare mu guharanira intego z’iterambere rirambye n’ imihindagurikire y’ikirere.
Icyo gihe yasabye ibihugu gushyigikira gahunda ya HeforShe, ubukangurambaga bugamije iterambere ry’umugore.
Perezida Kagame yagarutse no ku ikoranabuhanga, aho yasobanuye ko buri wese mu isi akeneye kubona internet yihuta. Yashimiye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho ku kazi gakomeye bakoze kandi bakomeje gukora.
Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kugira uruhare rukomeye mu kugera ku ngamba isi iba yihaye, kandi ko ubufatanye n’urwego rw’abikorera ari ingenzi cyane mu kwihutisha iterambere ryifuzwa.