Perezida Kagame aravuga ko byarushaho kuba byiza kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’amamiliyari y’amadorali agenda ku butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(MONUSCO) gikoreshejwe mu gufasha abaturage b’icyo gihugu.
Ibyo yabivugiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kuri uyu wa 20 Nzeli 2017, mu kiganiro yatanze cyibanze ku bubanyi n’amahanga aho yabazwaga ibibazo bitandukanye akagenda ibisubiza.
Umuryango w’Abibumbye uherutse kwemeza ingengo y’imari y’Amadorali ya Amerika 1, 141, 848, 100 nk’amafaranga agomba gukoreshwa na MONUSCO mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18.
Cyakora, ni kenshi akazi gakorwa na MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kanengwa kubera ko muri icyo gihugu hagenda harushaho kuba isibaniro ry’imitwe itandukanye yitwaza intwaro yirirwa yica abaturage hejuru y’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro.
Mu gihe benshi bemeza ko amafaranga agenda ku butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO nta musaruro atanga, Perezida Kagame we asanga byakabaye byiza kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga gihawe abaturage ba Kongo akabafasha mu mibereho, Ati “Mu myaka irenga icumi, cumi n’itanu turibaza, mufite ingabo ibihumbi 20 zimaze gutakazwaho amamiliyari. Ntitwemeranyaga n’ibyo Umuryango w’Abibumbye uvuga, iyo muba mwarakoresheje icya kabiri cy’ayo mafaranga mufasha abaturage ba Kongo mwari kuba mukora neza.”
Perezida Kagame akomeza yibaza niba MONUSCO yisuzuma igamije kunoza akazi ko kugarura no kubungabunga umutekano ikora, ati “ Mwaba se ahubwo mwisuzuma ku byo mukora n’uburyo muhindura abaturage b’ibihugu murimo?.”
Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bwatangiye ku itariki ya 30 Ugushyingo 1999 bushyirwaho n’umwanzuro wa 1279 wa UN, ubwo butumwa bwatangiranye izina rya MONUC, iri zina ryaje guhinduka MONUSCO mu mwaka wa 2010.
Umuryango w’Abibumbye ubinyujije ku rubuga rwawo rwa murandasi utangaza ko ubutumwa bw’amahoro bwa MONUSCO muri Kongo burimo abantu 18,316 bambaye impuzankano za gisirikare.
Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro (Ifoto/Urugwiro Village)