Kuri iki Cyumweru nibwo byemejwe ko Angela Merkel yatorewe manda ya kane ngo akomeze kuyobora u Budage mu yindi myaka ine iri imbere, nubwo ishyaka rye CDU/CSU ryagize amanota mabi mu myaka 70 ishize angana na 33% ariko rigumana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umubiligi Alain Billen w’imyaka 64 ukurikirana politiki avuga ko nta jwi ryigeze rizamuza rinenga imyaka Merkel amaze ayobora u Budage, cyangwa se ngo hagire umunenga avuga ko ashaka kuba Chancelière “ubuzima bwe bwose.”
Byatumye yibaza aho abayobozi n’ibinyamakuru banenze umwanzuro w’Abanyarwanda ubwo Perezida Paul Kagame yari agiye kwiyamamariza manda ya gatatu, akaza no gutorwa ku majwi 97.79, bari.
Abayobozi bo mu burengezuba bavuga ibintu uko babishatse
Billen avuga ko abayobozi bo mu burengerazuba bw’Isi bashobora guha ikintu igisobanuro bitewe n’uwo bashaka kukivugaho cyangwa izindi nyungu, ibyo yise «deux poids, deux mesures ».
Yagize ati “Nyuma yo kunenga Paul Kagame kubera kwiyamamariza manda ya gatatu, Angela Merkel we ntawe umuvuga mu binyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi, nta n’umunyamakuru ushaka kuvuga ku myaka amaze ku butegetsi.”
Yakomoje kuri Barack Obama ubwo yari akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanenze umwanzuro wa Perezida Paul Kagame wari ugiye kwiyamamariza manda ya gatatu arangije ashimira Angela Merkel wari ugiye kwiyamamariza iya kane.
Billen yakomeje agira ati “Ku bwanjye ntekereza ko niba manda ya gatatu yari mbi, iya kane yo yagombaga kuba ari amahano masa. Ariko oya, imvugo yarahindutse, icyiswe kibi kuri umwe kiba akataraboneka ku wundi.”
Billen avuga ko aho ibintu bigeze u Rwanda rutakiri igihugu kiri cyonyine kuko cyamaze kwihuza n’amahanga binyuze mu ikoranabuhanga riganje mu gihugu na internet ya 4G igezweho, ndetse Abanyarwanda ibageraho nk’uko bimeze ku burengerazuba bw’Isi, nta makuru n’amwe abacika.
Yibaza niba ibyo byaba biri mu bizamura imbwirwaruhame za bamwe ziyobowe na politiki, zidapfa kumvwa n’udasobanukiwe umukino wa politiki mpuzamahanga.
Perezida Obama yaba yararwaye kwibagirwa?
Billen yibaza niba ubwo Perezida Obama yashyigikiraga manda ya kane ya Angela Merkel yari afite indwara ya Alzheimer, yangiza ubushobozi bwo kwibuka n’imikorere y’ubwonko muri rusange.
Yakomoje ku buryo mu mezi make ashize Leta Zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko “zitemeranya na manda ya gatatu ishoboka kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma ya manda ye izarangira muri 2017” nk’uko umwe mu badipolomate ba Amerika yabibwiye AFP, ko “igikenewe ari inzego zikomeye atari abantu bakomeye.”
Mu mezi yakurikiye ngo imvugo yahise ihinduka kubera Angela Merkel wari ugiye kwiyamamariza manda ya kane.
Billen avuga ko icyo gihe Obama yashingiye ku ihame ryagombaga no kubahirizwa kuri Paul Kagame, ati “Ngerageza kugendera ku ihame ryo kutivanga muri politiki z’abandi, icyo navuga ni uko Chancelière Merkel yabaye umufatanyabikorwa udasanzwe.”
Obama yakomeje amagambo ye yo guha rugari Merkel, ati “Ni ubushake bwe bwo kwiyamamariza indi ntambwe nshya. […] Iyo mba ndi hano, iyo mba ndi umudage n’iyo mba ntora, namushyigikira.”
Niho Billen ahita yibaza aho interuro ko igihugu gikeneye “inzego zikomeye aho kuba abantu bakomeye!” yarengeye.
Avuga ko akeneye gusobanukirwa ukuntu umwanzuro wafashwe nk’udakwiye kuri Perezida Kagame, ukaza kwishimirwa cyane n’abayobozi n’ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi kuri Angela Merkel.
Yagize ati “Nta n’ubwo ari ukubihuza n’imiyoborere mibi y’igihugu, Paul Kagame azwi haba muri Afurika n’ahandi nk’umuyobozi w’intangarugero, wemerwa na bose, binyuze no mu nyigo zitandukanye, ku rwego abayobozi benshi bo mu burengerazuba bakwifuza.’
“Ahari byaba ari ukubera ibara ry’uruhu cyangwa se kubera ko ari umunyafurika…ariko na none ibyo ntitwabiha agaciro kubera ko twabonye “Paris” ishimishwa cyane no kongera gutorwa kwa Perezida wa Congo Brazaville uyoboye igihe kirekire kurusha Paul Kagame kandi udafite imiyoborere ihambaye.”
Alain Billen avuga ko amagambo abayobozi b’ibihugu bikomeye bavuga baterwa n’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, ari uko bashaka kugira impinduka barushyiraho ariko Abanyarwanda ntibabemerere.
Akomeza agira ati “Ese iyo niyo demokarasi… kwemera gukurikiza amabwiriza aturuka hanze?”
Akomeza agaragaza inenge ahubwo iri mu bayobozi b’i Burayi bamaze igihe bikubiye ubutegetsi, atanga urugero ku Bubiligi akomokamo, igihugu yavuyemo mu myaka makumyabiri ishize ariko agarutse asanga “nta cyahindutse!”
Yakomeje agira ati “Amazina y’abanyepolitiki bari ku butegetsi aracyari yayandi, rimwe na rimwe izina rimwe rigahinduka bitewe n’uko se yasigiye umuhungu cyangwa umukobwa we, ariko ababiligi bayoborwa mu myaka myinshi n’uruhererekane rw’imiryango imwe.”
Nyamara ngo hari ibibazo bikomeye byashegeshe ubwami bw’u Bubiligi bitewe n’abayobozi bamwe birimo ruswa ndetse byanageze mu bitangazamakuru, rimwe na rimwe hakabaho no kurigisa ibigenewe abatishoboye.
Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela
Source : IGIHE