Televiziyo y’Igihugu cy’u Bubiligi igiye kwerekana filime yiswe ‘Inkotanyi’ yakozwe n’Umufaransa ‘Christophe Cotteret’ aho agaragaza urugendo rwaranze ingabo z’ ‘Inkotanyi’ ahereye ku mavu n’amavuko yazo kugeza aho zigejeje u Rwanda mu nzira y’iterambere.
Yaherukaga kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda kuwa 7 Nyakanga 2017 mu gikorwa cyabereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu gice cyahariwe sinema ahazwi nka ‘Century Cinemas’.
‘Inkotanyi’, ni filime mbarankuru imara iminota 90 yayobowe n’Umufaransa Christophe Cotteret, irerekanwa kuri uyu wa Kabili tariki ya 26 Nzeli guhera saa yine n’igice ( 22h30) z’ijoro kuri Televiziyo y’Igihugu cy’u Bubiligi RTBF/ La Une.
Mbere y’uko iyi filime yerekanwa, IGIHE dukesha iyi nkuru yaganiriye na Bwitare Nyilinkindi Eulade, umwe mu bagize uruhare mu rugamba Inkotanyi zarwanye zibohora u Rwanda, yatubwiye muri make akamaro ko kuvuga amateka ya FPR biciye muri filime nk’iyi.
Bwitare Nyirinkindi Eulade, yavukiye mu Rwanda mu 1958. Yakuriye muri Congo Kinshasa ari na ho yize amashuri mu bijyanye n’ibarurishamibare, yarangije mu 1985. Yabaye mu gisirikare cya Uganda, yavuyemo ajya muri RPA. Ubu aba mu Bubiligi ndetse abarirwa mu nkeragutabara.
Bwitare yagize ati “Ikintu cyiza kigaraga ni uko uwakoze filime yahaye ijambo benshi mu bagize uruhare ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatusi, yahaye ijmbo Perezida Paul Kagame, anagira n’umwanya wo kuganira na Perezida Yoweri Museveni, aha ijambo Minisitiri Kabarebe, Mazimpaka n’abandi.”
Yongeraho ati “Ikindi cyiza cy’iyi filime ni uko yakurikiranyije ibihe by’ibivugwamo (chronologiquement) , bituma uyireba agira igitekerezo nyacyo ku byabaye bikibutsa cyane impamvu yabiteye n’icyari kigamijwe (contexte) muri icyo gihe nyine cy’amateka avugwamo ku bice byose (opérations)byari bigize urugamba.”
Bwitare yavuze ko ari ikintu cyiza kuba iyi filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko “bituma amateka yibukwa kugirango ibi byakozwe bibere isomo amahanga ntibizongere kubaho n’ahandi”.
“Uwayikoze yagerageje kwerekana ibihe bikomeye mu bintu bikomeye byabaye mu myaka ya za 90 kugera 2000 mu masaha abiri. Ku Munyarwanda uyireba abona ari bigufi iyo ubireba muri filimi ariko ku munyamahanga utazi neza ayo mateka bimuha ishusho y’ayo mateka agatekereza cyane impamvu byabayeho. Cyane ko yahaye ijambo ababibayemo nk’uko nabivuze hejuru, ari nabyo bituma uyikurikira yumva neza amateka kurushaho.”
Muri Kamena 2017, Christophe Cotteret wakoze iyi filimi yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique aho yagize ati “Ikintu cyantangaje cyane ni ikinyabupfura[discipline] cy’Inkotanyi, ntacyakorwaga gihubukiwe, bikaba byarabaye ubukungu bukomeye bw’umuco wa Politiki yagendeyeho.”
Bwitare Nyirinkindi Eulade, umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda
Christophe Cotteret ni Umufaransa wavukiye i Paris muri 1976 wandika agakora ibijyanye na filime mbarankuru. Yatangiye gufata amashusho ya filime ‘Inkotanyi’ mu mwaka wa 2015 igashyirwa hanze muri 2017, ubwo yahabwaga urubuga agakurikirana ibikorwa bitandukanye mu gihugu ngo yirebere n’amaso kandi yiyumvire, akanagirana ibiganiro na bamwe mubabaye muri urwo rugamba.
Mu ifatwa ry’amashusho, Christophe Cotteret n’itsinda rye bibanze mu duce dufite amateka yihariye ku rugamba ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarwanye ziharanira kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi filime kandi uwayiyoboye yibanze ku buzima bwa Paul Kagame wayoboye uru rugamba.