Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko mu myaka irindwi mu Rwanda hazubakwa ibikorwa remezo byinshi birimo inganda, imihanda ibitaro n’ibindi.
Ibi yabigejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 26 Nzeri, aho yabasobanuriraga ibikubiye muri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma yo guhera muri 2017 kugeza 2024.
Mu rwego rw’ubukungu ari na ho inganda ziboneka cyane, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma ifite intego yo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere by’u Rwanda.
Avuga ko mu rwego rwo kuzamura iryo terambere hazubakwa inganda nshya ndetse n’izisanzwe zikonegererwa ubushobozi.
Mu nganda yavuze ko zizaba zubatswe muri iyi manda ya Perezida Kagame, ni inganda zikora imiti, izikora inzitiramibi, uruganda rukora ifumbire, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabati, amakaro n’ibyuma ndetse n’uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.
Ubwikorezi
Avuga mu bijyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere, Minsitiri w’Intebe yavuze ko bazongera umubare w’Ibihugu indege ya Rwandair igeramo ku migabane ya Afurika, Uburayi, Aziya na Amerika.
Avuga kandi ko mu myaka irinswi hazabaho kurangiza kubaka no gutangira gukoresha igice cya mbere cy’umushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bangana na miliyoni 1 n’ibihumbi 700 ku mwaka.
Muri iyi myaka kandi ngo hazashyirwaho Ikigo cy’Icyitegererezo kizafasha mu kongera ubumenyi bukenewe mu by’indege.
Mu bijyanye no gutwara abantu Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu migi no mu cyaro.
Bimwe mu bizakorwa ngo ni ukongera inzira zikoreshwa na bisi zitwarira abagenzi ku gihe kizwi, by’umwihariko, mu Mujyi wa Kigali, ngo hazashyirwamo inzira zihariye za bisi zitwara abantu zizaba zifite uburebure bwa Km 22. Ibi ngo byitezweho kuzagabanya igihe abantu bajyaga bamara bategereje bisi ku byapa.
Biteganyijwe kandi ko hazahangwa imihanda iri ku burebure bungana na Km 250 izagezwa ahagenewe gutuza abantu ndetse ngo hakorwe n’imihanda yo mu migi iri ku burebure bwa Km 288.
Imihanda myinshi izubakwa muri Kigali no mu cyaro
Dr Ngirente yavuze ko hazakorwa imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na km 800 mu Gihugu cyose harimo, uzahuza Ngoma-Bugesera-Nyanza; uzahuza Base-Kirambo-Butaro-Cyanika; ugomba guhuza Base-Gicumbi-Rukomo – Nyagatare; Huye – Kibeho – Munini; Kagitumba – Kayonza –Rusumo; Kigali- Kicukiro-Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera;
Hazubakwa ndetse n’umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali (Kigali Ring road).
Dr Ngirente yavuze kandi ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, hazubakwa hanasanwe imihanda y’imihahirano (feeder roads) ireshya na km 3.000. Hakazubakwa imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 350 mu Mujyi wa Kigali, imigi iwunganira n’indi migi mito.
Ubukerarugendo
Muri iyi myaka irindwi, umusaruro ukomoka mu bukerarugendo ngo uzikuba kabiri ugere kuri miliyoni 800 z’ amadorali ya Amerika uvuye kuri miliyoni 404.
Muri uru rwego ngo hazashyirwaho ingamba zituma u Rwanda ruba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura;
Minisitiri w’Intebe avuga ko hazongerwa imari ishorwa mu gutunganya ibikorwaremezo byorohereza ubukerarugendo birimo no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kigaragaza uko inkengero z’Ikiyaga cya Kivu zarushaho kubyazwa umusaruro.
Avuga kandi ko serivisi zo kwakira abashyitsi ngo zizarushaho gutezwa imbere kandi abikorera bagahabwa amahugurwa azabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza.
Ibitaro bizubakwa
Mu bijyanye n’inkingi y’imibereho myiza y’abaturage, mu rwego rw’ubuzima ibitaro bitandukanye bizubakwa, ibindi byagurwe kandi byose ngo bizashyirwamo ibyangombwa bikwiye.
Bimwe mu bitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.
Imirenge 17 itari ifite ibigo nderabuzima, izabihabwa kandi hirya no hino mu Gihugu hazubakwa Poste de Santé nshya 150.
Inshingano yo kugeza gahunda za guverinoma ku Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe azihabwa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, aho bikorwa bitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe yatangiriye imirimo ye.
Inteko ishingamategeko imitwe yombi