Mu gihe Urubuga rwa Google rwifashishwa mu gushaka amakuru ku bantu no ku bintu bitandukanye rugaragaza ko Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ubu akaba abarizwa muri Opozisiyo yitabye Imana tariki ya 14 Nzeri 2017 ,we ubwe yemeza ko ariho ndetse ko akomeje ibikorwa bye bya Politiki Mu kiganiro Twagiramungu Fautsin yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati ‘’Njyewe ndi muzima,keretse niba baravuze uwitwa Faustin Twagiramungu ariko njye ndi muzima ‘’.
Agaruka kuri Kinyamakuru Rushyashya.net ku nkuru cyatangaje tariki 26 Nzeri 2017 ,ifite umutwe ugira uti’Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye bikaba byaragizwe ibanga ? ariko kigaragaza ko kiyikesha Ikinyamakuru ;Bwiza.com, Twagiramungu yagize ati’’Amakuru namwe mumaze kuyivugira ko yanditswe na Rushyashya,Rushyashya ni Ikinyamakuru sinakwirirwa mvuga amateka yacyo kuko n’abacyandika ntabwo bazi uko cyavutse , njyewe nzi uko cyavutse ’’ .
Umunyamakuru amusobanurirye ko Ikinyamakuru Rushyashya nacyo kitemezaga neza ko yapfuye ,Twagiramungu yavuze ko Ikinyamakuru nka rushyashya nubwo yaba ari ikinege kitagombaga kwandika impuha kuko cyagombaga kubanza kubaza inshuti ,abavandimwe cyangwa abamukomokaho.
Twagiramungu akaba yarashimangiye ko agiye atari azi ko na Google ibeshya ariko ko agiye gucukumbura agashaka ibiro byayo akayibaza aho yakuye amakuru ko yapfuye.
Gusa nubwo Twagiramungu avuga ibi kugeza ubu iyo ugiye kuri Google ikwereka ko yitabye Imana tariki 14 Nzeri 2017.
Twagiramungu Faustin uyobora Ishyaka rya RDI- Rwanda Rwiza asanzwe aba i Bruxelles mu Bubiligi akomoka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba.Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 1994, kugeza ku wa 31 Kanama 1995, aheruka mu Rwanda 2003 ubwo yari amaze gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu.
Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin