Ku itariki ya 27 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, yataye muri yombi umugabo witwa Uwase Boniface w’imyaka 30 imukekaho kwiyitirira imirimo adakora, dore ko yiyitaga umukozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Corporation -WASAC).
Uyu Uwase yafatiwe mu cyuho ubwo yari arimo kugerageza gukupa umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa Mukingo ngo abone uko yiba insinga z’amashanyarazi, akaba yari yambaye imyenda bigaragara ko ari iy’ikigo cyahoze ari icy’’Igihugu gishinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura (Energy Water and Sanitation Authority-EWSA).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police(IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko abaturage babonye arimo gukupa umuriro bakagira amakenga, aribwo bahise bahamagara Polisi, ihageze imubaza niba afite icyangombwa kimwemerera gukupa amashanyarazi arakibura ihita imufata.
Yavuze ati:”Amaze kubura icyangombwa kerekana ko ari umukozi wa WASAC n’ikimwemerera gukupa amashanyarazi, twahise tumufata tujya kumukoraho iperereza rirambuye, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
IP Kayigi yavuze ko naramuka ahamwe n’icyaha azahanirwa icyaha cy’ubujura no kwiyitirira imirimo adakora.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Naho iya 616 yo ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa iy’abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi Magana atanu (500.000).
Source : RNP