Donald Trump yongeye kugaragaza ko ibiganiro n’igihugu cya Koreya ya Ruguru nta kizavamo ariko ko we azi ikizakemura ibibazo by’iki gihugu.
N’ubwo Donald Trump perezida wa Amerika ateruye ku mugaragaro ngo avuge ko hari ibitero bitegurwa, amagambo yanditse kuri Twitter ye benshi bahamya ko nta kindi asobanuye uretse intambara irimo gutegurwa n’iki gihugu mu rwego rwo guhagarika Koreya ya Ruguru mu ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Ukwakira 2017 ni bwo Donald Trump perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika abinyujije kuri Twitter yongeye gushimangira ko imishyikirano igihugu cye kirimo kugirana na Leta ya Koreya ya Ruguru ntacyo iteze kugeraho ibi akabishingira ku kuba mu myaka 25 yose ishize bagerageje kuganira n’iki gihugu ariko bikaba iby’ubusa.
Trump yagizea ati: “Abaperezida n’ubutegetsi bwabo bamye baganira na Koreya ya ruguru mu myaka 25 yo se ishize, bakagirana amasezerano, amafaranga atagira ingano yaratanzwe… gusa ibi byose ntacyo byagezeho, Koreya ya Ruguru yagiye iribata aya masezerano yose mu kanya nk’ako guhumbya. Mbiseguyeho, gusa hari ikintu kimwe cyonyine kizarangiza iki kibazo.”
Ubwo abanyamakuru bamubazaga icyo yashakaka kuvuga kizarangiza ikibazo cya Koreya ya ruguru, Trump yirinze kuvuga byinshi maze agira ati: “Muzakimenya mu minsi ya vuba cyane”.
Si ubwa mbere Trump yendereza Koreya ya Ruguru na perezida wa yo yahimbye akabyiniriro ka “Little Rocket man”abinyujije kuri Twitter iki gihugu kikaba gikomeje gucura ibisasu kirimbuzi ndetse n’ibyambukiranya imigabane.
Nyuma y’uko abwiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru mu muryango w’abibumbye ko we ndetse na Perezida we batazamara igihe kirekire, ku wa Kane taliki ya 5 Ukwakira Trump yari yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakora ibyo zigomba gukora. Ibi abakurikirira hafi iki kibazo bakavuga ko bica amarenga y’intambara ishobora kwaduka hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru.
Trump yagize ati: “Ntidushobora kwemera ko umunyagitugu aza gutera ubwoba igihugu cyacu cyangwa incuti zacu arimo adukangisha kumena amaraso y’abantu. Tuzakora ibyo tugomba gukora kugirango ibi bitabaho kandi ndabizeza ko ibi bizakorwa igihe bizaba ari ngombwa.”
Aya magambo Donald Trump akaba yarayavugiye mu nama yari yahuje abasirikare bakuru b’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye ku wa Kane. Akaba yarongeyeho ko Leta zamubanjirije zatsinzwe kuri iki kibazo ariko we ngo ntateze gutsindwa.