Umuyobozi w’ikinyamakuru Hustler, ndetse akanaba umwanditsi mukuru wacyo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Larry Flynt, yashyize ku isoko akayabo kangana na Miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika ku muntu wese waba afite amakuru afatika ku ashobora gutuma Perezida Trump akurwa ku butegetsi.
Uyu muherwe Larry Flynt, yabisohoye mu itangazo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ndetse akanabyandika mu gitangazamakuru cye, aho yagaragazaga ko ubutegetsi bwa Trump butabereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo Larry Flynt nyiri ikinyamakuru Hustler, yavuze ko gukura Trump ku butegetsi mbere y’uko amazi arenga inkombe ari igikorwa cya buri Munyamerika wese ngo kuko ni badahaguruka bashobora kuzisanga ahabi.
Perezida Trump
Itangazo ribyamamaza uyu mugabo yashyize ahagaragara, ririho na nimero ya telefone ndetse n’umurongo wa email uwaba afite amakuru wese ashobora kubinyuzaho abimugezaho.
Flynt, yagaragaye cyane ashyigikira Hillary Clinton igihe yiyamamariza kuba umukuru w’igihugu ubwo yari ahanganye bikomeye na Donald Trump waje kumuhigika akegukana umwanya wo kuyobora iki gihugu cy’igihangange.
Perezida Donald Trump yatsindiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora yabaye ku wa 8 Ugushyingo 2011,ubwo yari ahanganye bikomeye na Hillary Clinton.Trump kandi yabaye perezida wa 45 w’iki gihugu.
Nyuma y’igihe gito Trump agiye ku butegetsi hatangiye kuvugwa byinshi bitandukanye harimo n’uko haba harabayeho uburiganya mu matora ahakunze kumvikana Uburusiya bushyirwa mu majwi mu gkumufasha gutsinda amatora hakoreshejwe icyo bise ubujura bw’ikoranabuhanga.
Larry Flynt nyiri ikinyamakuru Hustler, niwe waeguye iki gihembo ku muntu uzatanga amakuru yakuza Trump ku butergetsi