• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ubwanditsi 05 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umugabo w’umugande wari warihinduye umunyarwanda witwa Asuman Bisiika wahoze ari umunyamakuru w’Umuseso na Newslines waje kwirukanwa mu Rwanda mu mpera z’imyaka 2002, kubera ibyaha bya Ruswa n’ubugambanyi, ubu akaba yaramaze kwinjira mu kigare cya RNC cyo gukwirakwiza propaganda zibinyoma ku byerekeranye n’umuryango wa Fred Rwigyema n’itabaruka rya mushiki we Joy Agaba, akaba arimo kujyanisha iryo tabaruka na politike.

Mu myaka mike yamaze I Kigali, yahakoze amarorerwa kugeza ubwo mu mwaka w’2002, urwego rw’abanjira n’abasohoka rumujugunye ku mupaka wa Gatuna, rumwihanangiriza kongera kugaruka kubutaka bw’u Rwanda, dore ko yari avuye muri gereza ya Kigali [ 1930 ], azira ibyaha bya ruswa. Ariko igitangaje n’uko Asuman Bisiika mu myaka igera muri 17 atazi Kigali, bityo agashaka kwihindura intyoza ku bintu byose birebana n’URwanda.

Iyaba Bisiika koko yari afite icyazi ku Rwanda, yakabaye azi impamvu ikiriyo  cya Joy Agaba kitigeze kimenyekana cyane. Bisiika nk’umugande aziko Abagande bitabira ibiriyo ari benshi cyane. Aho bafunga ibiro, n’ibindi bikorwa byose bakitabira ibiriyo. Ndetse bakanakodesha n’abarira ku kiriyo. Uwo niwo muco wabo, kandi ntawe ubaveba kuba aribwo buryo bwabo. Abanyarwanda bakaba  bakora ibintu byabo mu buryo bwabo .

Bityo bakaba bakunda imihango idahambaye iba yiganjemo abanyamuryango ba hafi, bityo ukaba udashobora kuhabona icyaro cyose cyataye ibyo cyakoraga mu rwego rwo kujya kwitabira ikiriyo cy’umuntu watabarutse.

Ibi akaba aribyo bituma umuntu nka Bisiika n’abandi benshi  basa nawe hakurya y’umupaka bahita bafata umwanzuro bakandika . “ Kagame ntiyigeze ajya mu kiriyo cya Joy!” Bagatera induruuuu.  Icyo umuntu yavuga nuko, aba bantu bakwiye kwiga umuco wo kubaha. Bakaniga guha agaciro umuco!

Umuntu akaba yatanga urundi urugero .Imico myinshi y’abaturage ba Uganda isaba ko iyo umuntu yitabye Imana, icyaro cyose cyibyuka kikajya kurara hanze muri urwo rugo aho nyakwigendera yabaga. Mu Rwanda umuryango n’abaturanyi bubahiriza uwo muhango , bakamarayo amasaha macyeya bafata mu mugongo umuryango wapfushije, hanyuma bagataha.

Ninde wundi ukurikiyeho Abaturage ba Uganda bazaba barimo kuveba, ku mpamvu zuko atigeze ajya mu kiriyo cya Joy?

Imana niyo izi byose. Biteye umujinya ukuntu Ubutegetsi bwa Museveni bwifashisha propaganda bwivuye inyuma mu rwego rwo guhindanya  urwibutso rwa Joy; umutegarugori wakundwaga na benshi , wasezeweho mu cyubahiro gihanitse.

Muri iyi myaka yose Bisiika yageragezaga kwigira impuguke ku Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba ntacyo yaba azi kuri ibi bintu. Ku rundi ruhande ariko, ashobora kuba arimo kubyina  imbyino  y’umukoresha we ariwe The Monitor na Rujugiro barimo gutera, ubu The Monitor yahindutse igikoresho cyo gukwirakwiza  amakuru y’urwego rw’ubutasi rwa Uganda rushinzwe gukwirakwiza ibihuha.

Iri sesengura risa n’inyandiko z’abandi banyamakuru bari bamaze iminsi bakora vuba aha, ku birebana ku mubano utameze neza hagati ya Kigali  na Kampala, nk’inyandiko ye yo ku wa Gatandatu 23 Ugushyingo, yari ifite umutwe ugira uti, “Birababaje: Ubwumvikane buke hagati y’URwanda na Uganda bishobora gutuma Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba usenyuka”.

Yari imeze nk’iya Bisiika , nyamara kandi, akaba atarigeze aha agaciro amasezerano y’ubwumvikane ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda “Aho yanditse ngo “ Ese amasezerano y’ubwumvikane ya Luanda hagati ya Jen. Paul , nkuko yabyanditse, yibaza niba ayo masezerano yarapfuye cyangwa ari mu cyumba cy’indembe?”

Uyu muntu ni biri hanze cyane,  muri buri kintu cyose akora. Iyo nyandiko yari irimo amagambo amwe namwe y’ururimi rw’Ikinyarwanda yagiye adoda  nk’uko akunze kubikora, mu rwego rwo kugerageza kwerekana ko ari impuguke ku Rwanda.” Ni ukwishyiraho ; biroroshye ku muntu w’impuguke ku birebana na sosiyete Nyarwanda.

Muri iyo nyandiko ye, bigaragara ko ashishikajwe n’ ikinyoma ku birebana n’ibikorwa bya Museveni –Umutegetsi w’igihigu cye, udaterwa isoni no gushyigikira imitwe igamije guhungabanya URwanda n’ubuyobozi bw’URwanda, buharanira kurida abaturage babwo inzego z’umutekano za Uganda.

Bisiika akaba yarahisemo kugera icyirenge mu cy’itangazamakuru rya Uganda aho buri wese yahisemo  guteza imbere inyungu ze, naho ubunyamwuga bakabushyira iruhande, bagamije kwandika kuri aba Baperezida. “ intonganya hagati ya abajenerali babiri”, mu magambo ye.

Ni ubunebwe, uburangare bikaba byakwandikwa mu kinyamakuru cyashowemo akayabo kugirango giharabike URwanda kurusha Uganda.

Umuntu akaba yakwibaza niba bameze nkuriya niba bakunda kwigagaza ”,Ese ni gute URwanda rwaba urwitwazo mu bibazo byabo?.

Uganda niyo icumbikiye udutsiko twatangije intambara ku muturanyi, kugeza naho umuterankunga wa RNC yubatse uruganda mu majyaruguru ya Uganda, aho abategetsi bo mu nzego zo hejuru bafitemo imigabane. Cyangwa se no kuba Kampala yarorohereje RNC gukoresha inzego z’ubutasi  nka CMI mu rwego rwo gushimuta inzirakarengane z’Abanyarwanda baba muri Uganda nta nkomyi, nka bumwe mu buryo bw’intambara ku Rwanda.

Cyangwa se kugeza naho aho inzego z’ubutasi zikorana n’abambari ba RNC, mu rwego rwo gutoza abarwanyi ba RNC , ari nako baborohereza mu rwego rwa Taransiporo bagana mu makambi aho batorezwa. Izi zikaba ari zimwe mu ngero nkeya zigamije kugirira nabi URwanda bikorwa n’ubutegetsi bwa Museveni.

Iyaba Bisiika yari umunyamakuru w’inyangamugayo, yakabaye yarabajije ubutegetsi bwe niba URwanda rucumbikira ababa bashaka guhungabanya Uganda ? Ibyo bikaba byaba ari ugushakisha ukuri, kandi Bisika na bashebuja batabyitayeho.

Ariko kandi se, ni ubuhe bunyangamugayo wakwitega ku muntu nkuwo, witerera mu by’URwanda, nyamara kandi vuba aha muri 2016, aribwo Museveni yarimo yica umusubirizo Abakonjo  n’’abakonjokazi bene wabo muri Kasese?

Bisika, umukonjo mwiza yakabaye ariwe uririra bene wabo, aho kwifatanya nabo bamwiciye.

2019-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Oct 2022
Abagore 10 b’abaperezida muri Afurika bafite uburanga buhebuje “REBA HANO”

Abagore 10 b’abaperezida muri Afurika bafite uburanga buhebuje “REBA HANO”

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Ubwanditsi 28 May 2021
Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Ubwanditsi 31 Mar 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Denis
    December 8, 20193:51 pm -

    Ariko uwo Mushiki wa Rwigyema yazize iki niba atarazize ibijyanye na Politique none se niba mutaranditse icyo yazize nimbeba yaripfuye cg numuntu uciriritse kuburyo atakwandikwaho ninkuru ngufi igaragaza icyo yazize ese ubundi nigute agwa Aho atuye nta bitaro biraho mudufashe kumenya icyo yazize tuve mugukeka
    Murakoze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP
Amakuru

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Ubwanditsi 21 Oct 2021
Africa iramutse ari igihugu ngo Kagame niwe bagiha akakiyobora
Mu Rwanda

Africa iramutse ari igihugu ngo Kagame niwe bagiha akakiyobora

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa
INKURU NYAMUKURU

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubwanditsi 10 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru