Ku wa 24 Ukwakira uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda 239 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu Ntara ya Malakal mu rwego rwo kubashimira kuba basohoza inshingano zabo neza.
Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari muri ubwo butumwa buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo ni we wari Umushyitsi mukuru muri uwo muhango.
Abandi bawitabiriye harimo ukuriye Ibiro bishinzwe ibikorwa bya UNMISS, Hazel Dewet, n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru y’Uruzi rwa Nili (Upper Nil State).
Mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, CP Munyambo yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku bunyamwuga, umurava, imyitwarire myiza no gukorana neza n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu mu kugarura umutekano no kubungabunga amahoro muri iki guhugu.
Yashimye by’umwihariko U Rwanda ku ruhare rwarwo mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’ahandi ku isi..
Yabwiye abambitswe imidari ati,”Ubunyamwuga bwanyu ni urugero rwiza ku bandi mukorana. Kuzuza neza inshingano zanyu bibahesha; kandi bihesha ishema igihugu cyanyu n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange..”
CP Munyambo yongeyeho ati,”Imidari mwambitswe ni ikimenyetso ko muri Abanyamwuga. Mukomeze iyo mikorere izira amakemwa dore ko inshingano zanyu zigikomeje.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu mwaka wa 2015.
Iyi ni inshuro ya gatatu Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe.
Kugeza ubu U Rwanda rufite Abapolisi barenga 1.000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi.