• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017 POLITIKI

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille.

Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yongeye gushimira abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakamamaza kandi bagatora Nyakubahwa KAGAME Paul, anabasaba kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) bikubiye mu nkingi eshatu ari zo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Yagaragaje intego ya Guverinoma ku bijyanye n’ubukungu harimo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi butagira n’umwe buheza; ku biyanye n’imibereho myiza, intego ni ukugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye kugirango Abanyarwanda barusheho gutera imbere no kwigira naho ku bijyanye n’imiyoborere, Guverinoma yihaye intego yo gukomeza gusigasira ibyiza dukesha imiyoborere myiza n’ubutabera Igihugu cyacu kimaze kwimakaza kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’Abanyarwanda bose.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho ikiganiro na Hon. Nyirasafari Espérance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku “Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’uruhare rwa byo mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu” wagaragaje ko uburinganire ari ngombwa kuko mbere na mbere ni uburenganzira n’inshingano kuri buri muntu kandi bukaba inkingi y’iterambere n’imiyoborere myiza, bikanagira uruhare mu gukoresha neza ubukungu dufite.

Yanagaragaje ko kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango bireba umugabo n’umugore kandi ko basangiye n’inshingano yo guha abana uburere bwiza no gufatanya kubitaho mubyo bakeneye byose kugirango umuryango urusheho kuba ishingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL gukangurira abo bahagarariye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta n’Igihugu cyacu gikomeze gitere mbere.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basuzumye kandi bemeza raporo y’ibikorwa by’Ishyaka PL (2016 – 2017), raporo y’imikoreshereze y’umutungo (2016 – 2017), banemeza Iteganyabikorwa ry’Ishyaka PL (Action Plan) 2017 – 2018.

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Ugushyingo 2017.

MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka PL

2017-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Editorial 28 Sep 2024
Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Editorial 16 Sep 2016
Mpayimana Philippe yashyikirije NEC kandidatire ku mwanya w’Ubudepite

Mpayimana Philippe yashyikirije NEC kandidatire ku mwanya w’Ubudepite

Editorial 25 Jul 2018
Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Icyo wamenya k’Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bubiligi, biragarukwaho na Amb. Nduhungirehe

Editorial 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amb. Amri Sued  yitabye Imana
Mu Rwanda

Amb. Amri Sued yitabye Imana

Editorial 06 Oct 2017
Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera
Amakuru

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Editorial 18 Dec 2021
Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48
Amakuru

Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48

Editorial 29 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru