• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Ubwanditsi 06 Nov 2017 POLITIKI

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille.

Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yongeye gushimira abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakamamaza kandi bagatora Nyakubahwa KAGAME Paul, anabasaba kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) bikubiye mu nkingi eshatu ari zo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Yagaragaje intego ya Guverinoma ku bijyanye n’ubukungu harimo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi butagira n’umwe buheza; ku biyanye n’imibereho myiza, intego ni ukugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye kugirango Abanyarwanda barusheho gutera imbere no kwigira naho ku bijyanye n’imiyoborere, Guverinoma yihaye intego yo gukomeza gusigasira ibyiza dukesha imiyoborere myiza n’ubutabera Igihugu cyacu kimaze kwimakaza kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’Abanyarwanda bose.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho ikiganiro na Hon. Nyirasafari Espérance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku “Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’uruhare rwa byo mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu” wagaragaje ko uburinganire ari ngombwa kuko mbere na mbere ni uburenganzira n’inshingano kuri buri muntu kandi bukaba inkingi y’iterambere n’imiyoborere myiza, bikanagira uruhare mu gukoresha neza ubukungu dufite.

Yanagaragaje ko kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango bireba umugabo n’umugore kandi ko basangiye n’inshingano yo guha abana uburere bwiza no gufatanya kubitaho mubyo bakeneye byose kugirango umuryango urusheho kuba ishingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL gukangurira abo bahagarariye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta n’Igihugu cyacu gikomeze gitere mbere.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basuzumye kandi bemeza raporo y’ibikorwa by’Ishyaka PL (2016 – 2017), raporo y’imikoreshereze y’umutungo (2016 – 2017), banemeza Iteganyabikorwa ry’Ishyaka PL (Action Plan) 2017 – 2018.

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Ugushyingo 2017.

MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka PL

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Ubwanditsi 08 Mar 2017
RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda

RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2018
Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 04 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe
INKURU NYAMUKURU

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora
Mu Rwanda

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Ubwanditsi 29 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru