Inkambi z’impunzi z’Abarundi zigiye kurushaho gucungirwa umutekano nk’uko byemejwen’uhagarariye HCR mu ruzinduko yagiriye mu nkambi ya Nduta iherereye muri Tanzania.
Uyu akaba yaragejeje ubu butumwa ku bahagarariye impunzi mu nama bakoranye kuwa 02 Ugushyingo, aho yabahumurije akababwira ko yagiranye ibiganiro na minisiteri zigera muri 3 muri Tanzania by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano w’impunzi z’Abarundi. Ni nyuma y’uko hashize iminsi hikangwa ibitero mu nkambi.
Umwe mu bari muri iki kiganiro wavuganye n’ikinyamakuru RPA cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru, yakibwiye ko uyu muyobozi yababwiye ko yavuganye na ba minisitiri ; uw’umutekano, uw’ingabo ndetse n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, bakamusobanurira ko umutekano w’impunzi wakajijwe kuva bakumva impuha z’ibitero bishobora kugabwa ku nkambi ndetse n’izindi ntabaza zatabarizaga umutekano w’impunzi.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko impunzi nazo zemeza ko ziri kubona ingamba z’umutekano ziri gushyirwa mu bikorwa.
Bivugwa ko ikibazo cy’umutekano mukeya ku nkambi z’impunzi z’Abarundi cyarushijeho gukomera ubwo mu nkambi hafatirwa Imbonerakure zifite imbunda zikazamburwa.
Kuri ubu impunzi zivuga ko zirimo kubona abapolisi mu kazi ko kubarindira umutekano, ariko ngo kubonana k’uyu muyobozi muri HCR na ba minisitiri bafite aho bahuriye n’umutekano byazongereye icyizere.
Mu nama yagiranye n’impunzi, uhagarariye HCR yanabwiye impunzi ko yasabye Guverinoma ya Tanzania ko yakomeza guha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi zo kuva mu 1972.
Ubwanditsi