Igipolisi cya Uganda cyikomye raporo yasohotsemo urutonde rwayishyize mu myanya 5 yanyuma kw’isi.
Raporo yasohowe na International Science Association (IPSA) ifatanije na World Internal Security and Police Index (WISP) hamwe na Institute For Economics and Peace (IEP) yatangaje ko igipolisi cya Uganda kiri muri 5 za nyuma kw’isi mu mikorere.
Ibyo bigo byashyize inzego za polisi z’ibihugu zishingiye kuri ibi bikurikira: ubushobozi, uburyo gikora, uko abaturage babona igipolisi, n’imbogamizi k’umutekano w’imbere mu gihugu.
Harebwe kandi uburyo Polisi irwanya ruswa, uburyo ikurikiza amategeko ku bakekwaho ibyaha, harebwa kandi ku cyizere abaturage bayifitiye, ku bijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba n’ibindi.
Igipolisi cya Uganda cyaje ku mwanya wa kane uhereye inyuma n’amanota 0.312.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda yagize ati” “turatekereza ko turi kimwe mu bipolisi bikomeye mu karere ndetse na Africa” ariko ukurikiranye ibyo abantu bagenda bandika kubyo yavuze usanga hari ikibazo gikomeye kigaragaza icyizere kiri hasi abaturage bafitiye igipolisi cya Uganda. Soma raporo hano
Tubibutse ko igipolisi cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa kabiri muri Afrika no ku mwanya wa 50 ku rwego rw’Isi mu zihagaze neza.
Ubwanditsi