Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda avuga ko igihugu gishyize imbaraga mu bikorwa bya loni byo kungabunga amahoro ku isi kugira ngo bigende neza.
Gen James Kabarebe yavugiye ibi muri Canada mu mujyi wa Vancouver, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye, Ishami rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi.
Iyi nama Gen Kabarebe yitabiriye irimo ba Minisitiri b’Ingabo, iriga uburyo kubungabunga amahoro ku isi byakorwa mu buryo butanga umusaruro hakurikijwe imbogamizi zihari.
Mu kiganiro yatanze kivuga ku bijyanye no kurinda abari mu kaga, Gen Kabarere yavuze ku bijyanye n’uruharer rw’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro ku isi.
Muri iyi nama Gen Kabarebe kandi yanabonanye na Minisitiri w’ingabo za Canada ndetse n’uwa Estonia.
Muri iyi nama kandi u Rwanda rwashimiwe mu buryo bukomeye n’abagiye batanga ibiganiro, bavuga ku buryo rwitwara aho rucunga amahoro ku isi.
Inama itegura iyi iteraniye muri Canada yabereye mu Rwanda mu minsi ishize, u Rwanda rukaba ari igihugu cya gatanu ku Isi mu gutanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Kugeza ubu mu bihugu bitanu bya Mbere ku Isi biyobowe na Ethiopie ifitemo 8321, ku mwanya wa kabiri hakaza u Buhinde na 7696, hagakurikiraho Pakistan ifite 7298, ku mwanya wa kane hakaza Bangladesh ifite 7051 mu gihe ku mwanya wa gatanu hari u Rwanda na 6141.