• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Editorial 16 Nov 2017 IMIKINO

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, ubwo hakinwaga agace ka Kane ka Tour du Rwanda gaturuka mu Mujyi wa Musanze, kagana i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku ntera y’ibirometero 120, Eyob Mektel ukinira ikipe ya Dimension Data niwe ukegukanye, ariko Areruya Joseph wari uwa Kabiri mu Rutonde rusange ahita asubirana maillot jaune .

Saa yine zuzuye imbere y’isoko rishya rya Musanze, nibwo abakinnyi 68 bari bahagurutse, berekeza i Nyamata aho bagombaga gusiganwa intera kirometero 120.5.

Bakigera ahitwa i Rwaza abakinnyi 8 bacomotse mu gikundi barimo Uwingeneye Jimmy na Rugamba ba Les Amis sportifs, Ruberwa Jean wa Benediction, Fayard Sebastian wa Team Haute Savoie yo muri France, na Symon Musie wa Eritrea.

Bazamuka umusozi wa Kivuruga ndetse wagomba no gutanga amanota yo kuzamuka, yaje kwegukanwa na Nebratom.

Abakinnyi bagiye kugera kwa Nyirangarama batangiye kugendera hamwe, ariko baharenze haje igikundi gishya.

Icyo gikundi cyari kiyobowe n’Abanyarwanda barimo Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge ba Team Rwanda kirimo Areruya na Mein Kent ba DiData, Kangangi ba BikeAid na Valens Ndayisenga bakomeje kuyobora isiganwa kugera mu Mujyi wa Kigali.

Kuva Nyabugogo banyuze Rwandex bazamuka kwa Gitwaza cya gikundi kiganjemo Abanyarwanda kikiyoboye.

Bakimara kuzamuka umusozi wa Nyanza ya Kicukiro, imbere hari Areruya, Kent main, Jean Bosco Nsengimana, Jean Paul Rene Ukiniwabo, Metkel Eyob Valens na Suleiman Kangangi bari bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota 2 n’amasegonda 53.

Inkuru ya Mutabazi Fils

2017-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa

Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa

Editorial 02 Oct 2019
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021
CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Editorial 22 Jan 2016
Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Editorial 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu
ITOHOZA

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Editorial 04 Apr 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 07 Mar 2022
Impunzi z’Abanye –Congo mu Rwanda zigaragambije zisohoka inkambi ikivunge
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Impunzi z’Abanye –Congo mu Rwanda zigaragambije zisohoka inkambi ikivunge

Editorial 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru