Amakuru Rushyashya.net ikura ahantu hizewe yemeza ko umunyarwanda, Rugema [ Rugema Kayumba ] kuri facebook, usanzwe ukorera Ihuriro RNC muri Norway ajya akorera ingendo z’ ahato n’ ahato I Kampala muri Uganda.
Ubwo uyu Rugema , aherutse I Kampala yari yabifashijwemo na Minisitiri w’ Umutekano w’ iki gihugu, Gen. Henry Tumukunde na Col. Abel Kandiho, uyobora iperereza rya gisirikare(CMI).
Amakuru akomeza kutugeraho yemeza na none ko Rugema , uri mu bantu bashinzwe ubukangurambaga muri RNC yifashisha impapuro z’ubutumire mpimbano zivuga ko asanzwe akorera ubucuruzi mu Bubiligi.
Uyu Rugema, yahoze ari umusirikare wa RDF yatorotse amaze kurihirwa amashuli n’ ikigega cya Leta muri KIST mu mwaka w’ I 2005.
Ageze muri Uganda yaratekinitse abona akazi akora nka Special Operations Consulting-Security Management Group (SOC-SMG) maze mu nyuma ajya muri Iraq mu mwaka w’ I 2009.
Kuva muri 2011, Rugema yahise ajya gutura ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cya Norway aho akaba ari umunyamuryango wa RNC ihuriro rivuga ko rirwanya Leta y’ u Rwanda ririmo abahoze ari abayobozi bakuru b’ igihugu nka Kayumba Nyamwasa, Dr. Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard n’ abandi tutatondeka.
Gusa kugeza magingo aya, ni uko Minisiteri y’ umutekano w’ igihugu muri Uganda n’ Urwego rw’ iperereza rya gisirikare byashyize uyu Rugema , ku rutonde rw’ abantu bavugwa ko baherutse gushimutwa na polisi ya Uganda ifatanyije n’ u Rwanda.
Iperereza ryugenga rya Rushyashya.net ryerekana ko uru rutonde rwakozwe n’ abarwanya Leta y’ u Rwanda bagamije kuyobya uburari bw’ abasomyi ku mwanya wa mbere harimo Kayumba Nyamwasa .
Iyi mikino Rugema , akinishwa n’ aba bayobozi ba Uganda ishobora kumugiraho ingaruka zikomeye ndetse no kwirukanwa biramutse bimenyekane kuko Norway ayibayemo nk’ impunzi isanzwe idafite aho ihuriye no kwivanga muri politiki.
Albert Ngabo/Rushyashya.net