Nyuma yo kunyeganyezwa bikomeye n’ ibihe bya politiki bitoroshye aho iminsi ya Perezida w’ u Burundi ,Pierre Nkurunziza ku butegetsi yakomeje kubarirwa ku ntoki bivugwa ko ishyaka CNDD/FDD rifite ucuruzi ba Mafia bukomeye bw’ amabuye y’ agaciro.
Perezida Nkurunziza wagaragazaga gukunda igihugu n’ abagituye, yatangiye gucuruza amabuye y’ agaciro kumugaragaro kuva aho atakarijwe icyizere n’ingabo ze, ubwo bamwe mu basirikare be bakuru bashakaga kumuhirika ku butegetsi umugambi ukaza gupfuba.
Izahabu ndetse na Nickel ni amwe mu mabuye y’ agaciro yabonetse mu Burundi vuba aho bizwi ko Pierre Nkurunziza akorana n’ ibihugu by’ U Bushinwa ndetse n’ u Burusiya muri ubwo bucuruzi bwe bwa magendu.
Kimwe n’ ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’ u Rwanda, u Burundi ntibushobora guhangana n’ ibibazo by’ ubukungu butifashishije inkunga mpuzamahanga ndetse n’ umubano mwiza ushingiye ku buhahirane n’ ibihugu by’ ibituranyi mu bucuruzi bwambukirana imipaka.
Amakuru Bwiza naco cyanditse ko abantu bakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi bavuga ko iki gihugu gikomeje kwinjira mu icuraburindi bitewe ni uko ibihugu byisnhi byagiteraga inkunga byagikuyeho amaboko.
N’ ubwo tutakwemeza 100% ko cyafatiwe Embargo(…) gusa ntawuyobewe ko u Burundi bubarirwa mu bihugu bikennye cyane kuruta ibindi ku isi ndetse ko bwari butunzwe ahanini n’ inkunga zituruka cyane mu bihugu by’ I Burayi.
Hashize igihe kitari gito abasirikare b’ u Burundi bari mu butumwa bw’ amahoro muri Somalia(AMISOM) badahembwa kandi Umuryango Wabibumbye ushohora imishahara yabo ariko Leta ya Nkurunziza ntiyibagezeho nk’ uko biteganywa.
Si ibyo gusa, kuko amakuru atugeraho akomeza avuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’ ingabo ziri mu gihugu kuko zari zisanzwe zigemurirwa na Leta umunsi k’ uwundi ariko ubu bikaba byaratangiye kugorana.
Muri Werurwe 2017, Abagize Sena y’ u Burundi bamaze gutanga raporo igaragaza ko abaturage barenze miliyoni 2 bugarijwe n’ inzara bifitanye isano n’ ubuzima bwa politiki ndetse n’ ubukungu bw’ igihugu bigaragara ko cyakomatanyirijwe.
U Burundi nk’ igihugu cyari gifite amahirwe yo kwiteza imbere uyu munsi kiragaragaza ishusho y’ umwijima biturutse ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru n’ izindi nzirakarengane nk’ uko byagaragajwe na raporo zakozwe n’ imiryango mpuzamahanga ku burenganzira bwa munt ku Burundi.
Albert Ngabo/Rushyashya.net