• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.
AFP_UA3GA

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Editorial 17 Nov 2017 POLITIKI

Kuba igisirikare muri Zimbabwe cyarafashe icyemezo cyo guhirika Robert Mugabe ku butegetsi ntabwo byatunguye abakurikiranaga ibibazo byo muri icyo gihugu ahubwo icyo abantu bategereje cyane ni uburyo SADC izabyifatamo.

Kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu 1980 irategekwa n’ishyaka ZANU-PF. Iri shyaka kimwe n’abaturage muri rusange ntabwo bigeze bagaragaza ikibazo cy’uko Perezida Robert Gabriel Mugabe ariwe wakomeje kuba ku isonga mu butegetsi bw’icyo gihugu. Baramukundaga kandi na nubu baracyamukunze. Ariko nk’uko umuntu yakwitaba Imana abandi bakimukunze, ni nako yatakaza ubwenge bwo kuyobora igihugu n’ubwo baba bakimukunze.

Ubu Perezida Mugabe afite imyaka 93 y’amavuko. Kuri iyi myaka Mugabe amaze gutakaza imbaraga n’ubwenge byo gukomeza kuba umukuru w’igihugu, yari amaze kubigaragaza kandi buri  wese yabibonaga, usibye we wakomezaga kuvuga yuko igifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza gutegeka Zimbabwe.

Ukuri uko kumeze ariko n’uko bose muri ZANU-PF bari bamaze kubona yuko Mugabe agomba kurekura ubutegetsi, ikibazo gusa kikaba uwo yakagombye kubusigira. Aha niho batangiye kurwanira gusimbura Mugabe bucece, ZANU-PF icikamo ibice bibiri. Igice kimwe kitwa G40 (Generation 40) kiri inyuma ya y’umugore wa Perezida, Grace Mugabe, naho ikitwa  Lacoste (abari ku isonga ngo ubwigenge buboneke) kiri inyuma ya Visi Perezida Emmerson Mnangagwa.

Mu cyumweru gishize abaturage ba Zimbabwe batunguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida Mugabe cyo gukura Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida, wanahise ahunga igihugu ngo kuko yashyirwagaho iterabwoba ryo kwicwa !

Uko byagaragariye benshi muri Zimbabwe n’uko ikurwa rya Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida ryari guhita rikurikirwa n’iyimikwa rya Grace kuri uwo mwanya, akaba yahita asimbura umugabo we ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aramutse apfuye bitunguranye cyangwa hari izindi mpamvu zatuma bigaragara yuko atagishoboye gutegeka.

Uko bigaragara n’uko iyo igisirikare kitabyinjiramo Grace yari arangije kuba Perezida w’igihugu, umugabo we apfuye cyangwa amukoreramo akiriho.

Ibi ntabwo benshi mu gihugu ndetse no muri ZANU-PF babyifuza ku buryo byari no gutuma abaturage basubiranamo, ikaba ariyo mpamvu yatumye igisirikare kibyivangamo ngo bitazagera aho amaraso ameneka mu gihugu !

Niyo mpamvu iyi kudeta yo muri Zimbabwe igaragara kuba kudeta ya kivandimwe. General Constantino Chiwenga na bagenzi be ayoboye mu gisirikare bavuga yuko batangiye guta muri yombi abayobyaga Mugabe ariko we bakamwingingira gutangaza yuko arekuye ubutegetsi. Ukudeta umuntu ukamwingingira kwemera yuko arekuye ubutegetsi ku bushake, ubinyujije mu mishyikirano n’amahanga ahari nk’indorerezi ?

Ibi bisobanuye ko igisirikare muri Zimbabwe cyarangije gufata icyemezo cy’uko Perezida Mugabe agomba kuvaho ariko akagenda yishimye kuko ikibazo atari we !

Ubu kuvaho kwa Mugabe ntabwo bikiri ikibazo, ikibazo n’uko n’avaho hahita hajyaho iki ? Umugore we (Grace) wari waramubindikiranyije ngo azamusimbure ntabwo igisirikare cya mwemera kuko ari nawe watumye umugabo ahagarikwa hakaba hanakurikiranywe G40 kuba ari yo yashakaga guteza imvururu muri ZANU-PF no mu gihugu muri rusange.

Uwo benshi bahamya yuko igisirikare cyifuza ko yashyirwaho ni Emmerson Mnangagwa wari umaze icyumweru akuwe ku mwanya wa Visi Perezida, ariko Mugabe ashobora kumwanga igisirikare kikifatira icyemezo cyaba gisobanuye yuko mu by’ukuri muri Zimbabwe hakozwe kudeta.

Muri ibi bihe tugezemo kudeta ni ikintu cyamaganwa hose ku isi. Ariko uko bigaragara n’uko ntawe uhangayikishijwe n’uko Mugabe yaba yahiritswe ku butegetsi kuko babonaga ko n’ubundi atagishoboye. Ibihugu by’u Bulayi na Amerika byo ntabwo byabitesha igihe na gato, kuko byari bisanzwe bitamukunze.

Ubu ikibazo kinini kiri ku muryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), Zimbabwe ibarizwamo. Ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, uyobowe na Afuria y’Epfo, urakurikiranira hafi ibibera muri Zimbabwe. Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, yohereje Harare abamukurikiranira hafi ibirimo kubera muri icyo gihugu gituranyi.

Amakuru ahamya yuko izo ntumwa za Zuma zirimo Minisitiri w’ingabo, Nosiviwe Mapisa-Ngakula, na Minisitiri w’umutekano mu gihugu,  Bongani Bongo, bari muri Zimbabwe kandi banafasha muri iyo mishyikirano yo kumvisha Mugabe yuko ya kwegura ku bushake kubera ineza y’igihugu.

Mugabe rero aramutse yanze gutangaza yuko yeguye ku neza, biragaragara yuko ntacyo azaba akiramiye kuko yarangije kweguzwa. Aho ikibazo kivukira n’uko n’ubwo abagize SADC baba babona yuko koko Mugabe yari atagishoboye, ariko amategeko agenga uwo muryango avuga yuko kudeta zitemewe mu bihugu biwugize, nk’uko n’aya African Union abivuga. Ibi bivuze yuko Zimbabwe yafatirwa ibyemezo, birimo no guhagarikwa ubunyamuryango bwa SADC nk’uko amategeko agenga uwo muryango abiteganya. Uko abagize uwo muryango babyifatamo ni ibyo gitegereza kuko bose baba babona yuko Zimbabwe izize ubusa, usibye itegeko gusa ryakozwe muri rusange !

Casmiry Kayumba

2017-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma,  yapfuye ahagaze

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Editorial 10 Oct 2017
Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Editorial 30 Jan 2020
USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Editorial 27 Sep 2016
Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Editorial 19 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo
ITOHOZA

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019
Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima
Mu Mahanga

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Editorial 31 Dec 2016
U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Editorial 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru