Kuba igisirikare muri Zimbabwe cyarafashe icyemezo cyo guhirika Robert Mugabe ku butegetsi ntabwo byatunguye abakurikiranaga ibibazo byo muri icyo gihugu ahubwo icyo abantu bategereje cyane ni uburyo SADC izabyifatamo.
Kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu 1980 irategekwa n’ishyaka ZANU-PF. Iri shyaka kimwe n’abaturage muri rusange ntabwo bigeze bagaragaza ikibazo cy’uko Perezida Robert Gabriel Mugabe ariwe wakomeje kuba ku isonga mu butegetsi bw’icyo gihugu. Baramukundaga kandi na nubu baracyamukunze. Ariko nk’uko umuntu yakwitaba Imana abandi bakimukunze, ni nako yatakaza ubwenge bwo kuyobora igihugu n’ubwo baba bakimukunze.
Ubu Perezida Mugabe afite imyaka 93 y’amavuko. Kuri iyi myaka Mugabe amaze gutakaza imbaraga n’ubwenge byo gukomeza kuba umukuru w’igihugu, yari amaze kubigaragaza kandi buri wese yabibonaga, usibye we wakomezaga kuvuga yuko igifite imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza gutegeka Zimbabwe.
Ukuri uko kumeze ariko n’uko bose muri ZANU-PF bari bamaze kubona yuko Mugabe agomba kurekura ubutegetsi, ikibazo gusa kikaba uwo yakagombye kubusigira. Aha niho batangiye kurwanira gusimbura Mugabe bucece, ZANU-PF icikamo ibice bibiri. Igice kimwe kitwa G40 (Generation 40) kiri inyuma ya y’umugore wa Perezida, Grace Mugabe, naho ikitwa Lacoste (abari ku isonga ngo ubwigenge buboneke) kiri inyuma ya Visi Perezida Emmerson Mnangagwa.
Mu cyumweru gishize abaturage ba Zimbabwe batunguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida Mugabe cyo gukura Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida, wanahise ahunga igihugu ngo kuko yashyirwagaho iterabwoba ryo kwicwa !
Uko byagaragariye benshi muri Zimbabwe n’uko ikurwa rya Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida ryari guhita rikurikirwa n’iyimikwa rya Grace kuri uwo mwanya, akaba yahita asimbura umugabo we ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aramutse apfuye bitunguranye cyangwa hari izindi mpamvu zatuma bigaragara yuko atagishoboye gutegeka.
Uko bigaragara n’uko iyo igisirikare kitabyinjiramo Grace yari arangije kuba Perezida w’igihugu, umugabo we apfuye cyangwa amukoreramo akiriho.
Ibi ntabwo benshi mu gihugu ndetse no muri ZANU-PF babyifuza ku buryo byari no gutuma abaturage basubiranamo, ikaba ariyo mpamvu yatumye igisirikare kibyivangamo ngo bitazagera aho amaraso ameneka mu gihugu !
Niyo mpamvu iyi kudeta yo muri Zimbabwe igaragara kuba kudeta ya kivandimwe. General Constantino Chiwenga na bagenzi be ayoboye mu gisirikare bavuga yuko batangiye guta muri yombi abayobyaga Mugabe ariko we bakamwingingira gutangaza yuko arekuye ubutegetsi. Ukudeta umuntu ukamwingingira kwemera yuko arekuye ubutegetsi ku bushake, ubinyujije mu mishyikirano n’amahanga ahari nk’indorerezi ?
Ibi bisobanuye ko igisirikare muri Zimbabwe cyarangije gufata icyemezo cy’uko Perezida Mugabe agomba kuvaho ariko akagenda yishimye kuko ikibazo atari we !
Ubu kuvaho kwa Mugabe ntabwo bikiri ikibazo, ikibazo n’uko n’avaho hahita hajyaho iki ? Umugore we (Grace) wari waramubindikiranyije ngo azamusimbure ntabwo igisirikare cya mwemera kuko ari nawe watumye umugabo ahagarikwa hakaba hanakurikiranywe G40 kuba ari yo yashakaga guteza imvururu muri ZANU-PF no mu gihugu muri rusange.
Uwo benshi bahamya yuko igisirikare cyifuza ko yashyirwaho ni Emmerson Mnangagwa wari umaze icyumweru akuwe ku mwanya wa Visi Perezida, ariko Mugabe ashobora kumwanga igisirikare kikifatira icyemezo cyaba gisobanuye yuko mu by’ukuri muri Zimbabwe hakozwe kudeta.
Muri ibi bihe tugezemo kudeta ni ikintu cyamaganwa hose ku isi. Ariko uko bigaragara n’uko ntawe uhangayikishijwe n’uko Mugabe yaba yahiritswe ku butegetsi kuko babonaga ko n’ubundi atagishoboye. Ibihugu by’u Bulayi na Amerika byo ntabwo byabitesha igihe na gato, kuko byari bisanzwe bitamukunze.
Ubu ikibazo kinini kiri ku muryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), Zimbabwe ibarizwamo. Ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, uyobowe na Afuria y’Epfo, urakurikiranira hafi ibibera muri Zimbabwe. Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, yohereje Harare abamukurikiranira hafi ibirimo kubera muri icyo gihugu gituranyi.
Amakuru ahamya yuko izo ntumwa za Zuma zirimo Minisitiri w’ingabo, Nosiviwe Mapisa-Ngakula, na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Bongani Bongo, bari muri Zimbabwe kandi banafasha muri iyo mishyikirano yo kumvisha Mugabe yuko ya kwegura ku bushake kubera ineza y’igihugu.
Mugabe rero aramutse yanze gutangaza yuko yeguye ku neza, biragaragara yuko ntacyo azaba akiramiye kuko yarangije kweguzwa. Aho ikibazo kivukira n’uko n’ubwo abagize SADC baba babona yuko koko Mugabe yari atagishoboye, ariko amategeko agenga uwo muryango avuga yuko kudeta zitemewe mu bihugu biwugize, nk’uko n’aya African Union abivuga. Ibi bivuze yuko Zimbabwe yafatirwa ibyemezo, birimo no guhagarikwa ubunyamuryango bwa SADC nk’uko amategeko agenga uwo muryango abiteganya. Uko abagize uwo muryango babyifatamo ni ibyo gitegereza kuko bose baba babona yuko Zimbabwe izize ubusa, usibye itegeko gusa ryakozwe muri rusange !
Casmiry Kayumba