Perezida wa Guinea akaba n’uw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, Alpha Condé, yashimiye mugenzi we Paul Kagame ku bw’umwanzuro u Rwanda rwafashe rwo gukuriraho igihugu cye viza.
Ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje ko Guinea iri mu bihugu 10 bifite abaturage bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 ku buntu.
Condé abinyujije kuri Twitter, yashimye uyu mwanzuro anashima umurava Perezida Kagame ashyira mu korohereza urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika no ku Isi.
Yagize ati “Kuva ku ya mbere 2018 abaturutse muri Guinea ntibazongera gusabwa viza yo kwinjira mu Rwanda. Korohereza urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ni iby’agaciro kanini ku mugabane wa Afurika. ‘Urakoze Paul Kagame.”
Muri Werurwe 2016, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea. Icyo gihe Condé yavuze ko yaba we ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bazi neza ko u Rwanda ruyobowe neza kurusha uko igihugu cye kiyobowe bityo ko bashaka kwigira ku Rwanda ngo iterambere risakare muri Guinea bihereye mu miyoborere inoze.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arimo n’ayemerera icyo gihugu kwigira ku Rwanda uko cyateza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.
Yakurikiwe n’andi yashyizweho umukono muri Gicurasi 2016 arimo ay’ubufatanye mu miyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage mu bihugu byombi, ubufatanye muri siyansi, ikoranabuhanga n’amashuri makuru na za kaminuza, ubuhinzi, umurimo n’abakozi ba leta ndetse n’ay’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho (ICT).
Mu 2018, u Rwanda nirwo ruzaba ruyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu gihe Perezida Alpha Condé ari we Mukuru w’Igihugu uwuyoboye muri iki gihe.
Abandi baturage bemerewe kuza mu Rwanda badasabwe viza mu gihe cy’iminsi 90 ni abo muri Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe
Gusa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje ko guhera mu mwaka utaha wa 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.