• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Ubwanditsi 20 Nov 2017 ITOHOZA

Nyuma yaho Umutoza mukuru wa Rayon Sports Karekezi Olivier afatiwe na Polisi y’u Rwanda kuri ubu akaba ari  mu maboko y’inzego z’umutekano aho yajyanywe kubazwa ibyaha acyekwaho bifitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Abakinnyi ba Rayon Sport Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nabo  batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017.
Mukunzi Yannick na Rutanga Eric batawe muri yombi kubera gukekwaho gufatanya icyaha n’umutoza wabo Karekezi Olivier we watawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Amakuru agera kuri Rushyashya  ni uko abo bakinnyi ngo ubwo bari bagiye gukina umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia i Addis Abeba ndetse n’uwahuje amakipe yombi i Kigali ngo bari basabwe n’umutoza wabo gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi.

Kugeza ubu icyoba ni cyose m’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, hibazwa igikurikira, mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Mbere, busaba abakunzi b’iyi kipe kwitonda no kwitwararika muri ibi bihe. Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports, muri iri tangazo yagize ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamadi Katauti, n’abakunzi be. Burabasaba kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano zikurikiranye umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi ku byaha bakekwaho. Burangije bubasaba kurangwa n’ubwitonzi musanganywe no kurushaho kwegera ikipe yacu”

Polisi y’u Rwanda  ntirasobanura byeruye ibyaha Karekezi Olivier na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakoze n’inzira babikozemo, ariko hari amakuru avuga ko hatahuwe ubutumwa Olivier Karekezi yandikiranaga n’abantu batandukanye, bacura umugambi wo gushaka uko Ethiopia yatsinda Amavubi.

Bityo ikipe y’igihugu ntijye mu mikino ya nyuma ya CHAN, kuko ngo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yari yishongoye ku bakinnyi bajyanye Amavubi muri CAN ya 2004 agaragaza ko nta gaciro ibyo bakoze bikwiye guhabwa.

Olivier Karekezi kandi ngo hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yari yasabye ko bakora ibishoboka byose Amavubi agasezererwa n’ubwo byarangiye Ethiopia isezerewe. Aya makuru ariko ntaremezwa n’inzego z’Ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Theos Badege,yabwiye itangazamakuru ko uyu mutoza ari mu maboko ya polisi ariko ibindi bimwerekeyeho bikazatangazwa nyuma mu rwego rwo kugirango iperereza rigende neza.

Uyu mutoza ya tawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu w’icyumweru gishize mu gihe n’ubundi igikuba cyari cyacitse mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko mu ikipe ya Rayon Sports aho Katauti wari umutoza wungirije yitabye Imana ndetse akaba yaranamaze gushyingurwa.

Ariko bimaze kumenyekana  itabwa muri yombi rya Karekezi ntaho rihuriye n’urupfu rwa Katauti.

 

2017-11-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Ubwanditsi 29 Sep 2017
Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Ubwanditsi 16 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.
Amakuru

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Ubwanditsi 18 Jun 2021
Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda
Mu Mahanga

Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda
Amakuru

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru