• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Editorial 20 Nov 2017 POLITIKI

Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro ibirego bibiri by’abashakaga ko amatora aherutse gusubirwamo muri Kenya ku wa 26 Ukwakira yongera agasubirwamo ubwa gatatu kuko ataciye mu muco.

Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto bivuze ko bazarahira kongera kuyobora iki gihugu ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Hari hashize iminsi abantu bategereje icyo urukiko ruzatangaza niba Kenyatta azarahirira kungera kuyobora Kenya mu y’indi manda cyangwa niba amatora azongera gusubirwamo.

Amatora muri Kenya amaze iminsi yaratumye imitwe ya benshi yarashyushye cyane cyane hagati y’abashyigikiye Uhuru Kenyatta na Raila Odinga utavugwa rimwe na we. Ibi byatumye igihugu kirangwamo imyigaragambyo yanagiye ihitana bamwe.

Railda Odinga wo mu Ishyaka ritavuga rumwe na Kenyatta (NASA), yatanze ikirego kijyanye n’uburyo amatora yabaye ku wa 8 Kanama yaranzwe no kwiba ku ruhande rwa Kenyatta hakoreshejwe ikoranabuhanga maze Urukiko narwo rwemeza ko atabaye mu muco maze rutegeka ko asubirwamo.

Ibi byaje gutuma amatora asubirwamo ku wa 26 Ukwakira ariko Odinga yanga kongera kwiyamamaza aho yavugaga ko nta cyemeza ko amatora azaba mu muco maze Kenyatta ayatsinda ku majwi 98%.

Bamwe mu banyamuryango bari ku ruhande rwa Raila Odinga batanze ibirego mu rukiko rw’Ikirenga bavuga ko amatora yasubiwemo atabaye mu muco ko yaranzwe n’uburiganya.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwasuzumye ibyo birego maze mukanya uyu munsi rwemeza ko nta shingiro bifite  ko Kenyatta byemejwe ko yatsinze amatora.

 

 

2017-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Editorial 20 Sep 2024
Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Editorial 11 Apr 2018
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023
Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Editorial 16 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!
Amakuru

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Editorial 11 Feb 2025
DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

DRC: Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, zibara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda

Editorial 09 Oct 2019
Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru