Perezida Paul Kagame yageze muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama igiye kuhabera, ihuza abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Perezida Kagame akigera muri icyo gihugu yakiriwe na Perezida Alassane Ouattara, uzanayobora iyo nama izaba hanizihizwa imyaka 10 ishize Afurika n’Ubumwe b’Uburayi biyemeje kugirana ubufatanye.
Iyo nama yiswe ’African Union – European Union summit’ izibanda ku gushyiraho ingamba zo gushyigikira urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’Afurika.
Hazanaganirwa ku bindi bijyanye na demokarasi, imiyoborere, umutekano n’amahoro, ndetse n’ishoramari muri rusange.