• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Ubwanditsi 30 Nov 2017 POLITIKI

Uko umuryango FPR-Inkotanyi uba ubukombe ninako politiki yayo irushaho kwihuta mu ikorana buhanga. Imyuvire yo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya yahinduye ubuzima bw’umugore mu mijyi no mubyaro , ubukungu n’imibereho yabo irushaho gutera imbere .

Nyuma yo kwimakaza uburinganire bw’umugore n’umugabo n’ ikoranabuhanga  ni uko mu nzego zose, ubu u Rwanda rwatangiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imitangire ya serivisi inoze mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera kubera ikoranabuhanga.

Kuva ku mugore wo hasi, buri wese agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga binyuze ahanini mu itumanaho, mu gushaka ibyangombwa bitandukanye mu nzego za Leta, kohererezanya no kwakira amafaranga n’ibindi.

Umunyarwandakazi ntiyasigaye inyuma muri ibi byose kuko afite aho ava, aho ageze naho yerekeza mu gufatanya na musaza we kwiyubakira igihugu cyamubyaye, byose kubera imiyoborere myiza n’ubushake bwa politiki ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku isonga mu gutuma umugore adaheranwa n’amateka yari yaramubayeho akarande mu kumukandamiza none ubu arakataje no mu ikoranabuhanga.

Ahantu umugore ageze mu Rwanda harashimishije.

Mutuyimana Theopisita ni umukobwa ukoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafaranga ya ‘Tigo Cash’, ubwo twamusuraga aho akorera i Remera yatubwiye ko akazi ke ka buri munsi mu ikorabuhanga  kamaze kumugeza  kuri byinshi.

Yagize ati “ Ubusanzwe nakoraga akazi ko mu rugo ariko nahembwaga amafaranga make cyane  simbashe kubona ibyo nkenera, nyuma nibwo mu 2016 naje  gucuruza Tigo Cash ariko mu mwaka umwe maze mbikora maze kugera kuri byinshi.”

Mutuyimana kandi avuga ko gucuruza ‘Tigo Cash’ ari ubucuruzi nk’ubundi abantu badakwiye kubisuzugura kuko ari akazi gatunze abantu benshi kandi gatanga amafaranga nk’indi mirimo yose.

Akomeza agira ati “  Ubu niyishyurira inzu n’ibindi byose nkenera mu buzima byose ndabikora kandi nkanafasha umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi, ikindi kandi nkanagira ayo nizigamira kuri konti.  Ubwo rero urumva ko mbayeho nk’abandi bakozi.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba gutinyuka cyane cyane abakobwa bagenzi be abashishikariza guhaguruka bagora ibyo bashoboye byose kuko ngo  iyo wihaye intego kandi ugatinyuka ntacyo utageraho.

Ubwanditsi

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Icyo Gen. Tumukunde azakorera Museveni igihe yaba amusimbuye ku butegetsi

Icyo Gen. Tumukunde azakorera Museveni igihe yaba amusimbuye ku butegetsi

Ubwanditsi 07 Mar 2020
U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Ubwanditsi 16 Dec 2024
Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Akanama k’Abaminisitiri ka EAC kajyanywe mu nkiko gashinjwa kutubahiriza amasezerano agenga umuryango

Ubwanditsi 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”
SHOWBIZ

Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861
Mu Mahanga

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Ubwanditsi 25 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru