• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»Icyo Gen. Tumukunde azakorera Museveni igihe yaba amusimbuye ku butegetsi

Icyo Gen. Tumukunde azakorera Museveni igihe yaba amusimbuye ku butegetsi

Ubwanditsi 07 Mar 2020 POLITIKI

Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde uherutse gutangaza ko azahatana na Yoweri Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, yavuze ko aramutse amutsinze yamucungira umutekano akanamuha ibimutunga, nk’ikimenyetso cyerekana isura nziza ya politiki.

Ibi Gen. Tumukunde yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor. Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Werurwe 2021, Gen. Tumukunde akaba ari mu bamaze gutangaza ko bifuza kwambura Museveni intebe iruta izindi yicayeho kuva mu 1986.

Museveni uyu Tumukunde avuga ko azarindira umutekano, we aheruka kuwumwima ubwo yamwamburaga abasirikare barindaga iwe mu rugo.

Ni ibintu Gen. Henry Tumukunde avuga ko byamutunguye, gusa akaba atagomba gutera ikirenge mu cy’uriya bahoze basangira akabisi n’agahiye. Ati”Tuzamuha umutekano, tumuherekeza i Rwakitura. Tuzamuha ibimutunga, tumuhe ibya ngombwa nkenerwa kuko bitanga isura nziza kandi ni byiza muri politiki.”

Yakomeje agira ati” Ni yo mpamvu natunguwe mbona banyambura intwaro.” Abajijwe niba Museveni yaramwambuye abarinzi kubera gahunda afite yo kwiyamamariza kuyobora Uganda, Gen. Henry Tumukunde yavuze ko atabizi. Ati” Nabibwirwa n’iki? Ariko reka nkubwire, narindira umutekano Perezida Museveni ku bw’impamvu itari iyindi, uretse amasaha 18 amara buri munsi akorera Uganda. Yemwe n’abakandida Perezida bakwiye gucungirwa umutekano.”

Hari abarwanya ubutegetsi bwa Uganda bakunze humvikana basaba ko Perezida Museveni yashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, kugira ngo rumuburanishe ku byaha bihonyoza uburenganzira bwa muntu bamushinja.

Kuri iyi ngingo, Gen. Henry Tumukunde yavuze ko bidakwiye ngo kuko hari ibikorwa by’indashyikirwa yagiye akorera Uganda. Ati” Kuki udashaka gushimira Museveni ku byo yagezeho? Kuki ukangisha kumujyana muri ICC? Ngo ajye kumarayo iki se?… Niba ICC imushaka, kuki itaza kumwifatira? Kuki Umunya-Uganda akwiye gufasha ICC kubona Museveni.?”

Gen.Tumukunde uri mu Banya-Uganda bafite amafaranga menshi, yanakomoje kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari imfura ya Museveni akaba n’umujyanama we wihariye. Tumukunde yavuze ko kuba bivugwa ko na Muhoozi aziyamamaza nta kibi kirimo, aboneraho kumuha ikaze mu isiganwa.

Yavuze kandi ku bivugwa ko nta wundi muperezida igisirikare cya Uganda cyiteguye gushyigikira utari Museveni, avuga ko nta gaciro yabiha n’ubwo atarabyumvaho. Asanga nta mpamvu igisirikare cya Uganda cyakora ibintu nk’ibyo, mu gihe hari umukandida waba watsinze amatora.

2020-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida  Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Ubwanditsi 19 Mar 2017
Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika arasura ibihugu bya Afurika

Ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika arasura ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Ubwanditsi 20 Jul 2019
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi
Mu Mahanga

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017
Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza
HIRYA NO HINO

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru