Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Burundi baba mu buhungiro, CNARED, Jean Minani yasenyewe hoteli hashize igihe gito atorewe uwo mwanya.
Minani yatangaje ko Leta ya Nkurunziza yakoze ibishoboka byose ngo bumucecekeshe kuko iyo hoteli, iherereye mu Ntara ya Kirundo, yari yarafunzwe na Leta guhera muri 2015 buvuga ko ari ibirindiro bw’abarwanya Leta ya Pierre Nkurunziza.
Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rwitwa “Imbonerakure”, abapolisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze akaba aribo bafatanije mu gusenya no gusahura ibyari muri iyo hoteli.
Iyi hoteli ikaba iri hafi y’urugo rwa guverineri kandi hafi aho hari bariyeri za polisi. Ikaba yari isanzwe irinzwe n’abazamu babiri. Ni ukuvuga ko nta muntu wakwinjira cyangwa ngo asohoke polisi itamureba.
Jean MINANI akaba avuga ko ibyabaye ari nkaho ari ubutumwa bwa gasopo Leta yahaye abarwanya leta bose
Guverinoma ya Pierre Nkurunziza ishinjwa kwica no gufunga abatavuga rumwe nayo, guhera ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu muri 2015, mu buryo bunyuranije n’itegekonshinga.