• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA   |   19 Jun 2025

  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Editorial 12 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Uko bimaze iminsi byigaragaza n’uko ubutegetsi muri Uganda bushakisha ukuntu bwakura ku mirimo ye umukuru wa Polisi, Gen. Kale Kayihura, bwitwaje yuko ngo afitanye umubano mwiza n’ubutegetsi mu Rwanda.

Uwashaka kumenya neza uko ubutegetsi muri Uganda bushakisha impamvu zose zishoboka ngo bube bwakwikiza Gen Kale Kayihura yakurikiranira hafi ibikomeza kwandikwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu, cyane icyitwa SoftPower news kikaba ari icy’inzego z’ubutasi za Uganda.

Mu nyandiko yacyo iherutse icyo gitangazamakuru kivuga icyo kita impamvu muri iyi minsi hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, kikazana wa mubano wa Kigali n’umukuru wa polisi ya Uganda, IGP Kale Kayihura.

SoftPower news yanditse yuko ngo guverinoma y’u Rwanda yacengeye bihagije igipolisi cya Uganda ngo kubera wa mubano udasanzwe Kigali ifitanye na IGP Kayihura.  Ngo ibyo byatumye Kigali ikomeza gushimuta abanyarwanda batavuga rumwe nayo bahungiye muri Uganda, ibazana mu Rwanda cyangwa ngo ikabicira muri Uganda. Ngo uherutse gushimutwa mu mezi ya vuba ni Lt Joel Mutabazi, naho abishwe hakavugwamo umunyamakuru Charles Ingabire wiciwe mu kabari muri Old Kampala muri 2011, undi ngo n’impunzi isanzwe y’umunyarwanda  wiciwe mu nkambi ya Nakivale muri District ya Isingiro.

Ariko mbere yo gukomeza reka tubanze tugire icyo tuvuga kuri abo bantu babiri SoftPower  news ivuga yuko biciwe muri Uganda n’abakorera ubutegetsi bw’u Rwanda.

Icyo kinyamakuru cy’inzego z’ubutasi bwa Uganda kivuga yuko Ingabire yari umunyamakuru w’Inyenyeri wateshaga umutwe cyane ubutegetsi mu Rwanda  bukabimwangira,  ngo ari nabyo byatumye ahungira muri Uganda.

Ariko koko utageze ntabwo yagereranya? Uwashaka yabaza umunyamakuru uwo ariwe wese hano mu Rwanda. Charles Ingabire yari umunyamakuru utaramara n’igihe kinini mu itangazamakuru, wiyandikiraga udukuru dusanzwe gusa tutanafite uwo tubangamiye. Kandi uwashaka yasoma izo nkuru ze, kuko zirahari, yasanga ari inkuru zitatuma ubutegetsi mu Rwanda bunamumenya. Noneho bakubwiye izina ry’umuyobozi ngo wamwicishije, niho usanga ari ubucucu gusa kuko uwo muntu uretse yuko niyo waba uri umunyamakuru udashyira mu gaciro ntaho wahera umuvuga nabi, ni umuntu n’aho wamwandika nabi bitacira ishati !

Iyo mpunzi isanzwe SoftPower news ivuga yuko yiciwe mu nkambi ya Nakivale, Polisi muri  Uganda ivuga yuko abamwishe bashakaga kumwiba amashilingi miliyoni 38. SoftPower news ikavuga yuko icyo ari ikinyoma cya Polisi ya Kayihura ngo kuko ntaho impunzi yakura miliyoni 38 z’amashilingi !

Na none reka dutekereze kuri izo miliyoni 38 z’amashilingi, zishobora kuba zenda kungana na miliyoni 12 z’amanyarwanda. Igitangaza kiri he impunzi itunze amafaranga nkayo ? Mbere y’I 1994, aho mu Nkambi ya Nakivale hari  impunzi z’abanyarwanda, bakaba bari mu batanze amashilingi menshi muri FPR-Inkotanyi kugeza aho ihirikiye ubutegetsi bwa MRND bwari bwarigize akari aha kajyahe!  Kuba impunzi ntabwo biba bisobanuye ubukene kuri buri wese !

Abo usanga bifuza yuko IGP Kayihura yakurwa ku mirimo ye akanacibwa umutwe banditse muri iyo SoftPower news yabo yuko igipolisi cya Uganda ngo asa nk’uwakeguriye umunyarwanda witwa, Ismail Baguma, Police Attache muri ambasade y’u Rwanda Kampala. Ngo Baguma ntava mu biro bya IGP Kayihura, ngo kandi kubera ubucuti  afitanye n’uwo mukuru wa polisi ya Uganda ngo abawofisiye ba Polisi b’icyo gihugu baramutinya cyane. Abo banyuza izo nkuru muri SoftPower bakibaza impamvu u Rwanda rwagira Police attache ngo kandi nta kibazo cy’ababa bashobora guhungabanya umutekano warwo babarizwayo!

Ibyo kuvuga yuko Baguma asa nk’aho ariwe utegeka Polisi ya Uganda ntawabitindaho kuko nta kuntu umunyamahanga umwe yategeka igipolisi cy’ikindi gihugu. Uko ni ukwita injiji abapolisi ba Uganda! Kuba kandi Baguma aboneka cyane ku kicaro gikuru cya Polisi ya Uganda, nta gitangaza kirimo niba bahamya yuko ari Police attache w’igihugu cye muri ambasade yacyo Kampala. Aha n ink’uwo byatangaza ngo ambasaderi runaka aboneka cyane muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, cyangwa ngo ushinzwe itangazamakuru muri ambasade ya Uganda mu Rwanda aboneka kenshi mu nama nkuru y’itangazamakuru cyangwa aho ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda rikorera ! Atagendeye kenshi ahantu nk’aho se yaba akora ate akazi ke ?

Kuvuga kandi ngo u Rwanda kugira Police attache muri ambasade yarwo Kampala ntabwo bisobanutse ngo kuko nta gihungabanya umutekano warwo kiri muri Uganda, nabyo ni ukwivugira ubusa gusa. Icya mbere nta gihamya bashobora kubona kigaragaza yuko koko nta bantu bari ku butaka bwa Uganda baba bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda !  Ariko ibyo nt’aho bihuriye. Ko Uganda se ifite Military Attache muri ambasade zayo mu Rwanda, Kenya, USA, mu Bwongereza n’ahandi ku isi, ni ukuvuga ko se hari ikibazo cy’umutekano gisirikare Kampala ifite muri ibyo bihugu ?

Abo bashaka gucisha umutwe IGP  Kale Kayihura bakavuga yuko muri 2015 yahuriye n’umukuru wa Polisi mu Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, White Horse Hotel mu mujyi wa Kabale. Abo muri SoftPower news ariko ntibanagaragaze uko bamenye iby’iyo mihango, muri Polisi y’u Rwanda bahamya yuko itigeze ibaho, ngo kuko IGP Gasana uwo mwaka atigeze anajya muri Kabale.

SoftPower news ariko igacikwa ikagaragaza abangomba kuba bayituma ibyo byo gushaka gucisha umutwe IGP Kale Kayihura, yuko ari abantu ba hafi ya Perezida Museveni. Ivuga yuko Kayihura agomba kuva kuri uwo mwanya akaba yasimburwa n’umwe mu bantu babiri bakuriye inzego ziperereza zikoresha icyo gitangazamakuru. Abo ni Brigadier General Kandiho ukuriye CMI, na Brigadier Kaka ukuriye ISO. SoftPower news ikavuga yuko abo bagabo bombi ari abantu b’inyangamugayo badashobora gukoreshwa n’u Rwanda, umwe muri bo akaba yakagombye gusimbura Kayihura ku mwanya w’umukuru wa Polisi !

Uretse Kayihura  undi muri  Uganda bahamya yuko ari incuti cyane y’u Rwanda ni Major General Muhozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni. Amakuru akavuga yuko nawe hari ukuntu bimaze kumugwa nabi, tuzabibacukumburira nabyo mu nkuru zacu zizakurikira!

Kayumba Casmiry

2017-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Editorial 15 Feb 2018
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Editorial 11 Sep 2019
Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Editorial 29 Mar 2018
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Editorial 30 Mar 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru