Nyuma y’amakuru twabagejejeho , avuga ko Uganda yitegura kohereza ingabo zayo zigera kuri Bataillons eshatu muri Congo mu rwego rwokwitegura intambara ishobora guturuka muri Congo no gutera ingabo mubitugu umutwe wa RNC, bivugwa ko ukorera imyotozo mu majyepfo ya RDC, mu misozi ya Minembwe, ubu ntibikiri ibanga . Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda (UPDF) , Brig Richard Karemire yemeje aya makuru avuga ko mu rwego rwo kurinda umutekano w’ igihugu cyabo begereje ingabo nyinshi ku mupaka bafitanye na Congo-Kinshasa.
Ati “ Dufashe icyemezo cyo gukaza umutekano nyuma y’ igitero ADF kugaba kuri Monusco , hari n’ amakuru atugeraho yemeza ko bari kwinjiza abantu mu gisirikare! ubu turiteguye ko baramutse baduteye dushobora kubarasa ndetse tukanabakurikira no hakurya y’ umupaka(muri DRC)”.
Brig.R Karemire akomeza avuga ko ADF ari umutwe wakomeje guteza ibibazo mu karere ndetse no muri Uganda by’ umwihariko.
Muri 1988 yateye mu ishuri ry’ umwuga rya Kichwamba Technical Institute ikica abanyeshuri 80 ibatwitse mu byumba bararagamo ikanasahura iby’ intangarugero ibikoresho by’ ikigo.
Abaturage batangajwe n’ ubwinshi bw’ ingabo za Uganda ku mupaka
Abaturage batuye mu Mujyi wa ka Fort Portal batangaye ubwo babobanaga imodoka nyinshi za gisirikare zibajyana ahagana ku mupaka wa Uganda na Congo-Kinshasa bahise batangaza ko baherukaga kubibobana mu mya ka 20 irangiye ubwo ingabo za UPDF zahanganaga n’ inyeshyamba Allied Democratic Forces (ADF).
Gusa Leta ya Uganda yongereye ingabo zayo kuri uyu mupaka wo mu Burasirazuba mu gihe mu cyumweru gishize abasirikare 15 ba Monusco bakomoka muri Tanzania bishwe abandi 53 barakomereka bikomeye.
Abakurukiranira ahafi iby’ iyi mirwano yaguyemo izi ngabo zari mu butumwa bw’ amahoro bavuga ko uyu mutwe wa ADF washoboye kugera ku ntego zayo bitewe ni uko nta basirikare ba FARDC bari muri ako gace nk’ uko Chimpre ibitaganza.
Nubwo ADF itarigamba iki gitero hari amakuru yatangiye guhwihwiswa avuga ko uyu mutwe wihoreye kuba umuyobozi wawo mukuru, Jamil Mukulu yafatiwe muri Tanzania muri 2015 iki gihugu kihita kimohereza muri Uganda aho afungiwe kugeza magingo aya.
Hagati ya 1998 na 2003, iki gice cya Beni gikunze kuberamo ubwicanyi bukomeye, kiri ku mipaka ya Uganda na Congo-Kinshasa kizwiho ubutunzi bwinshi bushingiye ku mabuye y’ agaciro gicumbitsemo imitwe myinshi yitwara gisirikare
Intara y’ Amajyaruguru igizwe n’ imijyi mikuru ya Goma, Butembo na Beni ndetse na teritwari ya Beni, Lubero, Masisi ndetse na Rutshuru.
Amaperereza atandukanye yerekana ko uyu mutwe wa ADF uyobowe na Sheikh Baluku Musa-Lumu ugamije kigaba ibitero muri Uganda ufite abarwanyi 900 ariko muri iyi myaka ukaba umaze gutoza no kwinjiza urubyiruko rwinshi mu ngabo ndetse wanasahuye Monusco intwaro nyinshi cyane.