Dr Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yavuze ko u Rwanda mu myaka 30 ishize, rwanze kuba igihugu gisa n’igiciye bugufi imbere y’ibindi ahubwo ruhanganira kugira ngo rugere ku iterambere rwifuza.
Ibi Kaberuka yabigarutseho ubwo yari muri Kongere ya FPR Inkotanyi mu kiganiro cyatanzwe kivuga ku rugendo rw’uyu muryango mu myaka 30 n’ibibazo isi yari ifite muri icyo gihe.
Iki kiganiro cyarimo Gatare Francis uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli; Dr Clet Niyikiza, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uba mu itsinda rigamije kuzamura imiryango no kuyongerera ubushobozi (Lifting and Empowering All Families -L.E.A.F.) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo.
Dr Kaberuka yavuze ko mu myaka 30 ishize ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Afurika yari igeze aho abantu bavuga ngo ‘Afurika ntacyagenda’ bitandukanye no kuvuga ngo ‘Afurika ntakigenda’.
Yakomeje avuga ko hari inama yigeze kubera mu Bufaransa, ihuza Perezida wabwo n’ibihugu bya Afurika ivuga ngo ‘ariko Demokarasi Afurika yifuza ni bwoko ki?’, aho ngo nibwo hatangiye ishyirwaho ry’amashyaka menshi ku buryo hari n’ibihugu byashyizeho agera ku ijana.
Yongeyeho ati “Hari na bamwe mu nshuti zacu bavugaga ngo Afurika twayikorera iki aho kuvuga ngo Afurika twakorana iki?”
Ku munsi wa mbere ubwo Perezida Kagame yafunguraga iyi kongere, yavuze ko abayobozi badakwiye kwirata ibyo u Rwanda rugezeho basaba amahanga kuza kurwigiraho.
Dr Kaberuka yashimangiye iki kintu avuga ko ntacyo kwigamba bimara gusa yongeraho ko hari ibyo yagiye abona u Rwanda rwishimirwaho n’amahanga birimo no guhindura imvugo yari igamije gupfobya uyu mugabane.
Ati “Ikintu cya mbere cyari uguhindura iyo mvugo, kuvuga ngo dufite ibibazo nibyo ariko ntabwo dushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe. N’ubu abanyafurika benshi iyo barebye u Rwanda ni icyo kintu cya mbere baba bashaka kuko FPR n’u Rwanda bahinduye iyo mvugo, ntidushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati. U Rwanda rwanze kuvuga ngo turi bato, dufite amateka yacu, dufite ibibazo ariko igihe Dawidi na Goliyati barwanaga, muzi uko byagenze. Abanyafurika bazi ko bafite ibibazo […] dukwiye kwanga kuba imbata y’amateka n’aho uherereye.”
Ikindi Kaberuka yagarutseho ni uburyo mu Rwanda ibintu bishyirwa mu bikorwa mu gihe mu bindi bihugu by’uyu mugabane, hashira imyaka n’imyaka imigabo n’imigambi iri mu mpapuro.
Ati “Ibihugu byinshi muri Afurika bifite imigambi ariko ihera mu mpapuro” gusa ngo ku Rwanda abantu benshi bibaza uko rwo rubasha kubishyira mu bikorwa.
Yanatanze urugero ku buryo ubwo yari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) hari ibihugu byinshi byafashijwe gukora iyo migabo n’imigambi ariko igahera mu mpapuro.
Donald Kaberuka yavuze ko ibihugu byinshi bya Afurika bifite abayobozi badaha abaturage ibyo babagomba, banyereza amafaranga yari abagenewe. Gusa ngo icyo ni kimwe mu byo u Rwanda rutandukaniyeho n’ibindi kuko ngo mu bihugu byose yagenze yabibwiwe.
Ati “Hari ibihugu tuzi bikomeye, batoye neza mu buryo buciye muri demokarasi ariko ntibatanga serivisi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, we yavuze ko muri iki gihe isi iri guhinduka uko bwije n’uko bukeye, abaturage bakaba basa n’abahindutse abayobozi bibaza niba aribo bakorera cyangwa niba bikorera ku bwabo.
Yagarutse ku matora aherutse kuba mu bihugu bimwe na bimwe nk’aho Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, yatowe ariko akananirwa kumvikana n’amashyaka bahanganye ku ishyirwaho rya Guverinoma. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agatorwa mu buryo butunguranye ku buryo ‘nawe bishobora kuba byaramutunguye ko yatowe’, mu Bufaransa naho abaturage bagatora Macron nk’aho nta yandi mahitamo bari bafite kuko bari barambiwe abandi.
Dr Clet Niyikiza, washinze Leaf Pharmaceuticals, ikora imiti yifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye, yavuze ko u Rwanda rukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga kandi ubumenyi butangwa mu mashuri bukita ku gukemura ibibazo byugarije benshi.
Yagize ati “Hari aho bakwigisha ubumenyi bakakurekura […] ariko abandi bigisha bagira ngo umuntu akemure ikibazo cyugarije rubanda nyamwinshi. Ibi nibyo twari dukwiye kwitaho.”
Naho Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye na Peteroli, Gatare Francis, yavuze ko mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi yibanze ku kwishakamo ibisubizo idashingiye ku mbaraga z’abakomeye kandi ikora amahitamo ashingiye ku mwihariko w’ibibazo bikwiye gukemuka mu gihugu.
Yagize ati “RPF yaranzwe no gushaka umwihariko wo gukemura ibibazo by’Abanyarwanda nubwo haba hari izindi mbaraga ku isi zigena ibindi.”
Source : IGIHE