• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Ubwanditsi 17 Dec 2017 SHOWBIZ

Uko imyaka ihita indi igataha niko isi yunguka intwari abenshi ndetse bagasigara bibukirwa ku ruhare  mu kubaka ibihugu bakomokamo hakaba n’abasigara bavumirwa kugahera bati”puuuuuu!

Kaminuza ya Harvard ni kaminuza yamamaye cyane , bitewe  n’impuguke isohora buri mwaka cyane cyane, mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.Iyi kamunuza iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’igihe kinini hatangijwemo ubushakashatsi, bwo gutora umuntu ufatwa nk’icyamamare cy’ibihe byose kuva isi yaremwa.Ni ubushakashatsi ariko bugikomeza kuko amatora kuri internet agikomeza. Mbibutse ko amatora icyo yashingiyeho, kuba umuntu utorwa yaratuye ku isi akahaba ubuzima busanzwe , agakura ndetse akanitaba Imana., Aha birumvikana ko mu matora Imana yo itarimo kuko yo itigeze iba ku isi ngo ivuke ikure.

1.Yezu Krisro (Jesus Christ)

Yesu , cyangwa Yezu Kristo ni, umuyahudi wavukiye muri Betelehemu , mu gihugu cya Palestina y’ubu ngubu.Hagendeye ku gitabo Gitagatifu Bibiliya ,nkuko byanditswe muri Matayo 1:1-18. Yezu Kristo  yavutse uruhande rumwe ari umuntu ariko kurundi ruhande ari Imana.

Image result for Jesus Christ

Impamvu abatora bashyize Yezu kuri uru rutonde ni uko yavutse agakura  akanapfa nk’abandi bose, ibi byagaragazaga ko ari umuntu nkatwe.Byagorana kubaho ku isi ukagera igihe cyo kuvuga,ukamara imyaka byibura  4 utazi kuvuga izian Yezu, ikindi ngo ni uko kuba yaracunguye abantu bose bimuha amahirwe yo kumenyekana kurusha undi  muntu wese aho ava akagera.

2.Michael Jackson

Image result for Michael Jackson

Michael Joseph Jackson  ni umuririmbyi  mu njyana ya Pop , wavukiye mu muri Indiana , imwe muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Yavutse Tariki ya 29 kanama 1958, aza kwitaba Imana Tariki ya 25,Kamena 2009.Impamvu nyamukuru yatumye agaragara kuri uru rutonde ni ubugwaneza bwe , kuko amafaranga yakoreraga mu muziki , amenshi yayashyiraga mu bikorwa byo gufasha abantu , imihanda yose y’isi. Ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye byatwaye akayabao ka Miliyoni 300, z’Amadorari y’Amerika.

3.Adolf Hitler

Image result for Adolf Hitler

Adolf Hitler ni umunyapolitiki w’umunya Austria , wajegukura  aba umutegetsi w’umunyagitugu. Mu gihe yari ayoboye ishyaka rya Nazi, mu  Burayi  bwose  Hitler, yaranzwe n’ubugome butigeze bugirwa n’undi muntu wese kuva isi yaremwa,yayoboye Ubudage kuva mu mwaka  wa 1934 kugeza mu mwaka 1945. Iri shyaka rya Nazi ntirizibagirana mu mitwe y’abatuye isi cyane cyane abayahudi bitwe n’a Genocide yabakoreye, imbaga nyamwinshi yabayahudi ikahatikirira.

4.Muhammad

Related image

Muhamadi ni  umwarabu ukomoka muri Arabia Soudite,yavutse mu mwaka 590 aza gutabaruka mu mwaka 633. Muhammad afatwa nk’uwashinze idini Ya Islam, ndetse afatwa nk’umuhanuzi wa nyuma wabayeho kuva isi yaremwa nkuko igitabo gitagatifu Koran kibivuga.

5.Albert Einstein

Related image

Albert Einstein  afatwa nk’igitangaza mu bumenyi (Sciences) yavutse taiki ya 14 Werurwe mu mwaka 1879, aza kwitaba Imana tariki ya 18 Mata 1955, i New Jersey ho muri Amerika.Uyu mugabo bivugwa ko yari yaravukanye ubuhanga budasanzwe mu Bugenge, yaje kwitaba Imana nyuma yo kwanga kubagwa, aho we yavuze ko adashaka gukorwa  kandi yararemwe (I do not want to Die Artificially)

6.Elvis Presley

Image result for Elvis Presley

Elvis Presley umukinnyi wa Filimi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Rock, uyu mugabo yavutse tariki ya 8 Mutarama 1935, avukira  muri  Amerika.Yaje kwitaba Imana mu mwaka 1977. Uyu mugabo mu gihe cye   bivugwa ko yari umwami wabamutega amatwi bose King Of Public.

7.Abraham Lincoln

Related image

Abraham Lincoln ni Perezida wa  16 wa Leta zunze ubumwe Z’Amerika  .Yavutse tariki ya  12,Gashyantare 1809, Hodgenville, Kentucky, muri Amerika.Yaje kwicwa tariki ya 15, Mata   1865, Petersen House, Washington, D.C.. Lincoln afatwa nk’intwari ya’ AMerika , yanayoboye kandi intambara yo kubohora Amerika .

8.Muhammad Ali

Image result for Muhammad Ali

Muhammad Ali, ni umukinnyi w’iteramakofe w’umunya Amerika , yavutse kuya 17 Mutarama 1942. Uyu mugabo wakinaga uyu mukino  mu cyiciro cy’abafite ibiro biringaniye, yakoze amateka kuko yarangije ,uyu mukino kumugaragaro atigeze atsindwa na rimwe rizima.

9.Martin Luther King Jr

Martin Luther King, Jr., ni umupasiteri w’Umunyamerika ,mu itorero ry’Aba BATISTA. Yavutse tariki ya 15, Mutarama umwka 1929, avukira i Atlanta , muri Leta ya Georgia.Martin Ruther King ,mu buzima bwe yaranzwe no kugira icyizere gikomeye ndetse n’amabonekerwa atandukanye.

Related image

Uyu afatwa  nk’intwari ,uri Amerika no ku isi hose kubwo kurwanya ubusumbane bw’abazungu n’abirabura. Zimwe mu mbwirwaruhame zamuranze  ,harimo nk’iyitwa Mfite inzozi ( I have dreams). Iyi mbwirwaruhame yagaragayemo amagambo ahumuriza abirabura ,ko nabo bazabaho mu gihugu cya Amerika nta muntu n’umwe ubagaraguza agate.Ibintu byaje no kugerwaho.

Ruther kandi yahanuye ko Amerika izayoborwa n’umwirabura, ibi byaje kuba ubwo Barrack Hussein Obama yabaga perezida wa Amerika. Martin Ruther King yishwe arasiwe mu gace ka Memphis kuwa 4 Mata 1968,.

10.Mahatma Gandhi

Image result for Mahatma Gandhi

Yitwa Mohandas Karamchand Gandhi  , ni  Umuhinde wahanganye n’Abongereza mu  ntambara y’ubwigenge bw’UBuhinde. Yavutse tariki ya 2, ukwakira 1869, avukira  mu gace ka,Porbandar ,India .

Ghandi yishwe arashwe ku ya 30Mutarama , 1948,New Delhi,india . Ghandi yamamaye mu mbwirwaruhame ze zakoze ku mitima ya Benshi , nkaho yagize ati”Nta kintu nakimwe mu buzima cyabaho ,ngo gisimbure kubaho ufite ukwishyira ukizana.

2017-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ubwanditsi 06 May 2018
Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 05 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 01 Oct 2025
Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika
ITOHOZA

Hatahuwe uko Rujugiro Tribert, akoresha Itangazamakuru mu rwego rwo gusigiriza isura ye arimo kunyereza imisoro mu bihugu by’Afurika

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona
Mu Mahanga

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Ubwanditsi 23 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru