Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Donald Jr Trump yashimiye cyane Umuryango w’Abibumbye (UN) kubw’ibihano bikakaye washyiriweho igihugu cya Koreya ya Ruguru kizira kwanga kuva ku izima mu mugambi wo gucura intwaro kirimbuzi.
Igihugu cya Koreya ya Ruguru kiyobowe na Kim Jong Un, cyashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi kuri ubu n’Umuryango w’Abibumbye (UN) nawo ukaba wamaze kwemeza ko iki gihugu kigomba gufatirwa ibihano ku bw’umugambi karundura wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi cyanze kureka.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter asanzwe anyuzaho ubutumwa, Perezida Trump yavuze ko ashimira cyane akanama gashinzwe umutekano muri UN katoye iri tegeko rishyiriraho ibihano Koreya ya Ruguru ndetse avuga ko Isi idakeneye urupfu ahubwo ikeneye amahoro.
Tump yagize ati “Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kamaze gutora ku majwi 15 kuri 0 ku kongera ibihano kuri Koreya ya Ruguru. Isi ikeneye amahoro ntabwo ikeneye impfu.”
Ambasaderi wa Amerika muri UN, Nikki Haley yavuze ko ubutumwa bugaragaza ibihano byashyiriweho Koreya ya Ruguru bwohorejwe i Pyongyang muri Koreya ndetse bukaba buvuga ko igihe cyose byaba ngombwa ibi bihano byakongerwa mu gihe iki gihugu gikomeje kubangamira isi ya none.
BBC ivuga ko mu bihano iki gihugu cya Koreya ya Ruguru cyashyiriweho harimo kuba ibihugu byose byo muri iyi miryango byakoranaga nacyo bigomba guhagarika ubuhahirane na Koreya ya Ruguru mu gihe kingana n’imyaka ibiri bikaba byamaze kuva muri Koreya ndetse na Koreya ikaba yamaze gukura imishinga yayo muri ibi bihugu.
Koreya ya Ruguru kandi igiye gukumirwa ku bijyanye no kujyana ibicuruzwa birimo ama mashini akoreshwa imirimo itandukanye mu bihugu biri muri iyi miryango ya UN, EU ndetse na Leta zunze ubumwe za America.
Ibi bihano UN yafatiye Koreya ya Ruguru bije nyuma y’igisasu kirimbuzi, iki gihugu cyagerageje ku itariki 28 Ugushyingo 2017, aho Amerika yahise ivuga ko iki gisasu cyari gikarishye cyane ndetse kiri ku rwego rwo hejuru ibintu Trump yagereranije no kuba Perezida Kim Jong Un ashaka kumutesha umutwe.