Amakuru aturuka muri Afrika y’Epfo aravuga ko kuri television yitwa e TV ikorera muri icyo gihugu, haciyeho ikiganiro cyahuje Kayumba Nyamwasa n’umunyamakuru wiyo televiziyo mu rwego rwo gukwirakwiza ibihuha bisebya igihugu ndetse bigamije no gutiza umurindi inyeshyamba za FDLR.
Nkuko kayumba yagiye asubiza ibibazo bitandukanye byasaga nkaho ariwe wari wabyiteguriye, bamubajije uko abona FDLR akaba yatangaje ko FDLR ari ingabo ziharanira amahoro kandi azishyigikiye kugirango zikureho ubutegetsi mu Rwanda ndetse ko we yanatanga ubufasha bwose bushoboka kugirango FDLR igire imbaraga kandi akomeza ayisaba kudakangwa n’italiki yashyiriweho kugirango ibe yashyize hasi intwaro cg iraswe
Akaba yakomeje avuga ko we n’ishyaka abarizwamo rya RNC bategeye amakiriro kuri FDLR ko niramuka irashwe cg ikamburwa intwaro nta kindi gishobora kubageza ku butegetsi ndetse ikizere cya bamwe mubayoboke ba RNC cyahita gishira burundu.
Umunyamakuru akaba yabajije uko abona u Rwanda rwiki gihe maze Kayumba asubiza avuga ko ibyo baruvugaho byose ari ibihimbano ko u Rwanda rutateye imbere ndetse ko nta n’ikizere rugaragaza yuko rushobora gutera imbere mu gihe FPR ikiri ku butegetsi
Amakuru Rushyashya yahawe n’ umwe mu bayoboke ba RNC utashatse ko izina rye rijya ahagaragara akaba yadutangarije ko kiriya kiganiro Kayumba na RNC , bagitweho inkunga ingana n’ibihumbi icumi by’amadolari ($10,000) kugirango gikunde gicishweho kuko babonaga gishobora kugira icyo gihinduraho ku bijyanye n’iraswa rya FDLR ndetse n’imitekerereze y’abanyarwanda. Aya madorali akaba yarishyuwe n’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert usanzwe uba aho muri Afrika y’epfo ariko muri iyi minsi akaba akunze kugaragara i Kampala muri Uganda.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, amakuru akaba yavugaga ko ingabo za Uganda zambutse umupaka zikinjira muri Congo nubwo bitaremezwa. Ni nyuma y’uko igisirikare cya Uganda cyari kimaze iminsi kirunda ingabo zacyo, zigizwe n’imitwe kabuhariwe n’ibimodoka by’intambara ku mupaka na Congo. Bivugwa ko Ingabo za Uganda, FDLR na RNC bishobora kwishyira hamwe mu burasirazuba bwa Congo kugirango babone uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.