Visi perezida w’inteko ishingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa aratangaza ko ahangayikishijwe n’umutekano we nyuma y’iminsi atotezwa n’inzego z’umutekano.
Ku italiki ya 27 Ukuboza, yabwiwe na bamwe mu nzego nkuru za gisirikare ko abasirikare bamurindaga bahagaritswe. Yamenyeshejwe ko bose boherejwe mu kandi kazi ariko yanga kubarekura kuberako yaketse ko hari ikintu kibyihishe inyuma.
Agathon akaba atangaza ko nyuma yo kuva mu biganiro by’amahoro byabaye hagati ya taliki 27 Ugushyingo na 7 Ukuboza, 2017, yagiye ahura n’ibikorwa ndetse n’amagambo yo kumutera ubwoba.
Uyu muyobozi usanzwe uvugwa ko ahagarariye abanyapolitike bigenga bahuriye mu muryango “Amizero y’abarundi” yasobanuye ko ashobora kwicwa azira ko yashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho leta y’inzibacyuho ihuriweho n’impande zose ndese no kuba yaratangaje ko igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga ari umugambi w’umuntu umwe. Asaba ko leta ya Nkurunziza yahagarika ibikorwa byo kumubuza amahoro n’umutekano kuko bitubaka.
Abasirikare bamurinda babarizwa mu mutwe wihariye ushinzwe kurinda umutekano w’inzego w’abayobozi n’inzego za leta (BSPI) ndetse n’abapolisi bo mu mutwe nawo wihariye ya gipolisi wo kurinda inzego za leta (API). Akaba yambuwe abasirikare.
Muri Kameza 2010, Agathon Rwasa wahoze ari umuyobozi wa FNL yahunze arimo gushakishwa ngo atabwe muri yombi aregwa ibyaha byo kubangamira umudendezo w’Igihugu. Muri Nyakanga, 2015 yatorewe kuba visi perezida wa mbere w’inteko ishingamategeko.
Umuvugizi w’igisirikare Col. Gaspard Baratuza, yavuze ko kwambura abasirikare visi perezida w’inteko ishingamategeko ari uburyo bwo gukora ibintu kimwe kuko nabandi bayobozi bakuru barindwa n’abapolisi.
Yakomeje avuga ko abasirikare yambuwe bazasimburwa n’abapolisi, yongeraho ko abasirikare bose barimo gukurwa mu bikorwa bito kugirango bahabwe imyitozo ijyanye no kurinda ubusugire bw’Igihugu.