Kuri uyu wa kabiri nibwo “Cardinal Laurent Monsengwo” yavuze ku buyobozi bwahohoteye abaturage ubwo bari mu myigaragambyo y’ituze ahanini bagizwe n’abakrisitu ba kiliziya gatolika basaba ko hakubahilizwa amasezerano yashizweho umukona tariki 31 Ukuboza 2016 agenda amatora y’umukuru w’igihugu.
Cardinal Monsengwo akaba ashinja inzego z’umutekano guhohotera no kubangamira uburenganzira bw’abaturage no kubahutaza mu buryo bunyuranye.
Mosengwo ati « dushaka impamvu yatumye abakristu babuzwa kujya muri za kiliziya zitandukanye ziri mu mujyi wa Kinshasa, bibwa amafaranga yabo, bakakwa telephone, gukurikiranwa no mungo zabo, gusakwa mu buryo butaribwo bajya gusenga, kwinjira kw’abasirikare muri za kiliziya ngo barashaka abigarambyaga, ubwicanyi, kurasa amasasu ku bakristu bafite bibiliya mu ntoki, guhohotera abafite ishusho ya bikira maria ».
Akaba asaba abayobozi kuvaho kugirango amahoro arambe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Archevêque wa kiliziya Gatolika muri Kinshasa akaba yibaza ukuntu bagirira icyizere abayobozi badashoboye kurwanirira abaturage babizeza amahoro, ubutabera babagaragariza urukundo, ati « twakwizera gute abayobozi bahonyanga ubwigenge bw’idini n’abaturage ? »
Asoza avuga ko ibi byose birigukorwa bigenderewe kandi kubushake, kuko amasezerano arazwi neza, ariko ubuyobozi bukabikora nkana.