Amazina y’abantu batanu bagira uruhare mu kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cy’ishyaka RNC riyobowe Kayumba Nyamwasa yashyizwe ku mugaragaro. Ni nyuma y’amakuru yasakaye hose yavugaga ko Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa yaba yinjiza abasore b’impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare abifashijwemo n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI) na Minisitiri w’umutekano ,Gen(Rtd) Henry Tumukunde bivugwa ko ari inshuti ye y’akadasohoka.
Aya mazina y’abagabo yakumvikana mu matwi nk’ay’abantu bakomoka mu Rwanda yagaragaye ku rutonde rw’abantu bagize uruhare mu kwinjiza mu gisirikarie cya RNC abanyarwanda 43 baherutse gufatirwa ku mupaka wa Tanzaniya na Uganda, wa Kikagati, ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye muri Tanzaniya nyuma ngo bakerekeza mu Burundi aho bivugwako bari kuhava berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkuru dukesha urubuga Virunga post ivuga ko amazina y’aba bagabo harimo Dr.Ruvumwa, umwalimu muri kaminuza ya Mbarara, wigeze gushimutwa ubwo yari ari mu rusengero mu mujyi wa Mbarara nyuma akaza kurekurwa.
Geoffrey Musoni,wigeze kuba umusirikare w’u Rwanda(RDF) ubu akaba atuye muri Uganda ahitwa Mukono.
Moses Bijura utuye mu karere ka Ntungamo na Charles Sande uzwi ku izina rya Robert Mugisha ndetse na Felix Mwizerwa.
Inkuru y’iki kinyamakuru, ivuga ko aba bagabo bakomeje ibikorwa byo kwinjiza abandi bantu mu gisirikare cya RNC mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace kitwa Minembwe,ahantu bivugwa ko hari inkambi y’imyitozo y’igisirikare cya Jenerali Kayumba Nyamwasa.
Iki kinyamakuru cyongeraho ko abandi bantu bagaragara muri ibi bikorwa harimo mwishywa wa Jenerali Kayumba Nyamwasa, Rugema Kayumba akaba n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda, uyu nawe akaba yarigeze kuba umusirikare w’u Rwanda mu 1998 aho yari afite ipeti rya kaporali(Corporal) ndetse n’umukozi w’ibiro by’iperereza bya Uganda, Kaporali Abdu Karim Mulindwa uzwi ku izina rya Mukombozi.
N’ubwo ibi byose bivugwa, uruhande rw’ishyaka RNC, babinyujije ku muvugizi waryo, Jean Paul Turayishimiye rwahakanye ko nta bikorwa bya gisirikare rufite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko abasore 43 batawe muri yombi ntaho bahuriye n’ishyaka rya RNC.
Mu gisirikare cy’ishyaka rye, Rwanda National Congress(RNC) abasore b’impunzi z’Abanyarwanda ngo binjizwa abifashijwemo n’inzego z’iperereza za Uganda(CMI) na Minisitiri w’umutekano bivugwa ko ari inshuti ikomeye ya Jenerali Faustin Nyamwasa.