Kuri uyu wa mbere Urukiko rwo muri Denmark rurumva Wenceslas Twagirayezu mu rubanza aho atanga impamvu z’uko yumva atakoherezwa mu Rwanda kuburanishwa ku ruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu byahoze ari Komini Rubavu, Mutura na Rwerere.
Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha muri kiriya gihugu umwaka ushize ryatangaje ko Twagirayezu agomba gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha bifitanye isano na Jenoside u Rwanda rumushinja ko yagizemo uruhare.
Iryo tangazo rigira riti: “Hari umugabo w’imyaka 49 ubuyobozi bw’u Rwanda bushinja ko yagize uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 1000 biciwe mu Rwanda muri 1994. Ikibazo tugomba kubanza kwigaho ni ukumenya niba umuturage ufite ubwenegihugu bwacu yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.”
Mu itangazo banzuye ko ibimenyetso bifatika byerekana ko Wenceslas Twagirayezu ashobora koherezwa mu Rwanda kuburanishirizwayo.
Twagirayezu yabonye ubwenegihugu bwa Danmark muri 2004 nyuma yo kugera muri kiriya gihugu mu 2001.
Kugeza ubu yakoraga muri kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga muri kiriya gihugu.
Atuye mu gace ko mu Majyaruguru ya Copenhagen kitwa Smørum akaba yunganirwa mu mategeko na Bjørn Elmquist.
Ubushinjacyaha muri Denmark buvuga ko Wenceslas Twagirayezu yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace kahoze ari Gisenyi muri Komini za Mutura na Rwerere.
Yari akuriye ishyaka rya CDR muri Segiteri Gacurabwenge, ishyaka rikaba ryaragize uruhare rutaziguye mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Yabaye kandi umwarimu mu kigo cy’amashuri kitwaga Ecole Primaire Amajyambere.