Uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi muri Uganda Hope Mwesigye aragaragaza ukuntu Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari kugana aha Colonel Muammar Gaddafi wayoboye Libya ariko akaza kuva ku butegetsi abaturage bamuhiritse!
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Observer cyandikirwa muri Uganda agaragaza yuko ayo magambo madamu Mwesigye, yavugiye Rukiga mu cyumweru gishize, yari afite ishingiro n’uburemere bugomba kudafatwa mu buryo bworoheje.
Mwesigye wigeze no kuba umudepite uhagarariye abagore ba Kabale mu nteko nshingamategeko ya Uganda avuga yuko igikorwa cya Perezida Museveni cyo guhindura itegeko nshinga hagakurwaho ingingo ibuza umuntu urengeje imyaka 75 kwiyamamariza umwanya wa Perezida ari ukwitegurira kuzategeka Uganda ubuzima bwe bwose nk’uko Kaddafi muri Libya yabitekerezaga ariko akaza guhirikwa n’abo yakekagaga ko bamushyigikiye!
Hope Mwesigye avuga yuko Museveni yahaye ruswa abadepite ngo bakureho ingingo yamubuzaga gukomeza kugundira ubutegetsi birakunda. Ngo Museveni ubu abona abaturage ba Uganda bicecekeye akagira ngo nta kibazo, ngo ariko mu by’ukuri bararakaye ku buryo umunsi uwo ariwo wose bamuturikana nk’ikirunga akaba nka Kaddafi.
Kaddafi wategetse Libya imyaka 42 byari bizwi yuko akunzwe n’abaturage be ariko imyigaragabyo y’abo baturage iza kumuhirika ku butegetsi muri Kanama 2011. Mu Kwakira muri uwo mwaka wa 2011 umutwe wari wishyize hamwe ngo Kaddafi ave ku butegetsi (National Transitional Council) waje kumukacira umwica urupfu rubi cyane. Mwesigye akavuga yuko na Museveni arya ari menge kuko agana inzira ya Kaddafi.
Hope Mwesigye ni muramu wa Amama Mbabazi wigeze kuba umuntu wa hafi cyane na Perezida Museveni ku buryo yigeze no kumubera Minisitiri w’intebe. Muri 2016 Mbabazi yasabye Museveni kumureka akazaba ariwe wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika barabipfa. Ubu Mbabazi ari muri opozisiyo iryanya ubutegetsi bwa Museveni.
Casmiry Kayumba