Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzania ageze mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu birori byo kwagura Parike y’Igihugu y’Iburunga.
Mkapa ubu ni umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigega Nyafurika cyiyemeje kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Africa World Life Foundation).
Mkapa biteganyijwe ko kiriya kigega abereye umuyobozi wungirije cyegurira Leta y’u Rwanda ubuso bw’ubutaka bungana na Hegitari 27 busanzwe bukikije Parike y’igihugu y’ibirunga ariko bukaba bwari bumaze igihe bucungwa n’abikorera.
Clare Akamanzi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), mu kiganiro amaze guha itangazamakuru asobanuye ko hari hamaze igihe hari ikibazo cy’ingagi zo mu birunga zitari zigishobora kwisanzura; ibintu ahuza no kuba imiryango yazo yariyongereye ikava kuri irindwi ubu ikaba ibarirwa muri 20.
Akamanzi avuga ko Leta y’u Rwanda yashimye umusanzu yahawe n’Ikigega ‘Africa World Life Foundation’ aho ashimangira ko “Bizazamura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”
Parike y’igihugu y’ibirunga isanzwe ifite ubuso bwa hegitari 16.000