Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika yageze mu Rwanda, aje muri gahunda ze bwite, aho biteganyijwe ko azava asuye ibice bitandukanye anarambagize inzu azahagura.
Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Waka’ yakoranye na Rick Ross yageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.
Akihagera yakirijwe ubunyobwa bwa Diamond Karanga, abajijwe uko amerewe nyuma yo kugera mu Rwanda asubiza agira ati “Meze neza, neza kurusha ibikenewe. Ubunyobwa mburya buri gitondo kugira ngo mererwe neza.”
Muri gahunda z’ingenzi zizanye Diamond Platnumz mu Rwanda harimo ‘gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.
By’umwihariko, Diamond azava mu Rwanda asuye abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’Umuryango Jordan Foundation.
Nava gusura aba bana aragirana ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kuri Marriot Hotel, saa cyenda ajye gusura isoko rya Nyarugenge. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama, azajya gusura inzu ye aveyo ajya kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania.
Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse afite ubucuruzi bw’ubunyobwa buribwa buzwi nka “Diamond Karanga” bwatangiye gucuruzwa mu maduka y’i Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu.
Ntabwo ari ku nshuro ya mbere icyo gihe yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.
Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.