• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Diamond yasesekaye i Kigali

Diamond yasesekaye i Kigali

Ubwanditsi 19 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika yageze mu Rwanda, aje muri gahunda ze bwite, aho biteganyijwe ko azava asuye ibice bitandukanye anarambagize inzu azahagura.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Waka’ yakoranye na Rick Ross yageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018.

Akihagera yakirijwe ubunyobwa bwa Diamond Karanga, abajijwe uko amerewe nyuma yo kugera mu Rwanda asubiza agira ati “Meze neza, neza kurusha ibikenewe. Ubunyobwa mburya buri gitondo kugira ngo mererwe neza.”

Muri gahunda z’ingenzi zizanye Diamond Platnumz mu Rwanda harimo ‘gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.

By’umwihariko, Diamond azava mu Rwanda asuye abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’Umuryango Jordan Foundation.

Nava gusura aba bana aragirana ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kuri Marriot Hotel, saa cyenda ajye gusura isoko rya Nyarugenge. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama, azajya gusura inzu ye aveyo ajya kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania.

Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse afite ubucuruzi bw’ubunyobwa buribwa buzwi nka “Diamond Karanga” bwatangiye gucuruzwa mu maduka y’i Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu.

Diamond Platnumz yageze i Kigali azindutse

Diamond aje mu Rwanda nyuma y’urundi rugendo yahagiriye muri Nyakanga 2017 akakirwa mu buryo bwihariye, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu. Yahakoreye igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nyamata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje ku rubyiniro.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere icyo gihe yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Diamond aje mu Rwanda nyuma y’urugendo yaherukaga kuhagirira muri Nyakanga 2017

Yaje aherekejwe n’umujyanama we Sallam Sharaff

Yakirijwe ubunyobwa bwamwitiriwe

Diamond yageze i Kigali

Umwe mu bakobwa baje kumwakira

Imodoka yamutwaye yari irimo amakarito y’ubunyobwa bwa ‘Diamond Karanga’

Amafoto: Igihe.com

Kwamamaza

2018-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 Oct 2019
RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

Ubwanditsi 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Ubwanditsi 21 May 2018
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubwanditsi 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru