Kenshi usanga ba bakobwa batangarirwa na benshi ko ari beza ku buranga n’ubwo nta we uba uzi uko bameze imbere ku mutima, batinda kubaka ingo, kandi ubona nta kintu babuze.
Ikinyamakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru cyakusanyirije bimwe mu bishobora gutuma umukobwa utangarirwa na benshi ku buranga ashobora kumara igihe kirekire yarabuze umuvana iwabo.
2.Kubabonamo agasuzuguro: Rimwe na rimwe hari igihe aba abona abasore benshi bamukeneye, aha niho ahera abatera ikizere, umuvugishije yaba atamuhaye akanya akaba yahita amubonamo agasuzuguro cyangwa ubwirasi mu by’ukuri atari uko asuzugura ahubwo ari uburyo bwo kwirinda.
3.Kubabonamo ubunebwe: Hari imirimo imwe n’imwe abasore baba bibeshyaho ko umukobwa mwiza atakora, nko guhinga, gucuruza utuntu duciriritse,… ahubwo bakababonamo isura yo gukora nko mu biro cyangwa ahandi hantu hiyubashye kandi mu by’ukuri nyiri ubwiza bwe, bumwemerera kuba mu buzima bwose rimwe na rimwe anakennye ku mufuka kandi anafite umutima mwiza, akabura amahirwe atyo
4.Kubahuriraho muri benshi bakabura amahitamo: Bitewe n’aho ari, hari igihe abasore bamubana benshi, akabura amahitamo ahubwo agakunda rumwe rwo mu kigare, atendeka abasore, akabura uwo akunda n’uwo areka.
5.Gukeka ko afite umukunzi: Umusore ashobora kwitinya, yumva ko umukobwa nk’uwo ataba yarabuze umukunzi, kandi mu by’ukuri yaramubuze burundu, benshi bagahora bamutinyira ubusa.
6.Kumubonamo Ubwibone: Umukobwa ashobora kumenya ko ari mwiza, nawe yakwireba uko ateye koko akabona ko ari mwiza pe! Ibi rero nibyo bwiza.com ikubwira ko bituma na we yirya ku giti cye ntawe abangamiye cyangwa akagaragaza ubwibone, niyo ataba asuzugura, ariko abasore bamubonamo ubwibone, bati uriya ntabwo yatonora igitoki, ntabwo yakoropa mu nzu, ntabwo yakwisiga amavuta ya make,… ibi bikaba byamuheza iwabo.
8.Amakuru yumvwa ku bandi: Umusore ashobora kuba azi amateka y’undi mukobwa azi ko yari mwiza atarashaka, nyuma yagera mu rwe rukamunanira, ibyo nabyo abasore babigenderaho bavuga bati; wasanga na we umugejeje mu rugo yamera nka kanaka twirirwaga dutangarira ngo ni mwiza, ibi bikaba byabuza umukobwa amahirwe kandi wenda we atari ko ateye.
9.Kumubona nk’uvuka mu muryango ukize: Umukobwa mwiza, wiyitaho, kabone n’iyo yaba avuka kwa ngoferi, abasore iyo bamubonye bahita biyumvisha ko avuka kwa Minisitiri, kwa jenerali kandi wenda avuka kwa ngofero ahubwo ari uko abasha kwiyitaho nk’umwari, abasore bakaba bamutinyira ibyo adafite, imyaka ikamubana myinshi yarabuze umukunzi.
10.Kwibwira ko yazajya aguca inyuma: Hari imvugo benshi bakoresha ko umugore mwiza atarongorwa n’umugabo we gusa, ibi rero bitera ubwoba abasore, bagahora biyumvisha ko umukobwa mwiza n’ubundi namara gushyingirwa abandi bagabo bazajya bamurabukwa.
Gusa ibi biba ari ukwibeshya, ushaka umugore ntamurebera ku miterere y’umubiri we, umugore mwiza umuhabwa n’Imana, umugore mwiza ukamubonera mu bikorwa akora, bikaba akarusho iyo akweretse urukundo rw’ibikorwa aho kukugaragariza rumwe rwo mu magambo cyangwa mu mashuka.