Areruya Joseph yanditse amateka aba Umunyafurika wa gatatu ubashije kwegukana isiganwa ry’amagare rya mbere rikomeye kuri uyu mugabane rya “La Tropicale Amissa Bongo”.
Areruya yambaye umwenda w’umuhondo ku wa Kane nyuma yo kwegukana agace ka kane k’iri rushanwa, kuva ubwo akomeza kuwurwanaho nubwo yagize ibyago bamwe mu bakinnyi bamufashaga barimo Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bakagwa ku gace ka gatanu bigatuma bahita bava mu irushanwa.
Yatangiye agace ka nyuma kuri iki Cyumweru asiga Holler Nikodemus wari umukurikiye ku rutonde rusange amasegonda 18, arusha Gaudin Damien amasegonda 38 wa gatatu na Koshevoy Ilia wa kane umunota 1:51.
Ibi byamuhaga icyizere ariko bikamusaba gukora cyane kimwe n’abakinnyi batatu ba Team Rwanda yari asigaranye barimo Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul na Ruberwa Jean.
Intera y’ibilometero 140 y’agace kavaga Bikélé kagasorezwa mu Murwa Mukuru Libreville, Areruya yayirangije ari ku mwanya wa 24 ariko yakomeje gucunga cyane Nikodemus warangije ari uwa 12 ariko bakoresheje ibihe bingana.
Aka gace ka nyuma kegukanywe n’Umutaliyani, Luca Pacioni ukinira ikipe ya Wilier Triestina – Selle Italia akoresheje amasaha 3:07’26” anganya n’abakinnyi 36 bamukurikiye.
Muri rusange iri rushanwa ryari rifite ibilometero 998 byose Areruya yabinyonze mu gihe cy’amasaha 23:52’24” akurikirwa na Nikodemus yarushaga amasegonda 18 naho Gaudin Damien aba uwa gatatu amusiga amasegonda 50.
Areruya abaye umukinnyi w’Umunyafurika wa gatatu mu mateka ubashije kwegukana iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 13 nyuma ya Berhane Natnael wo muri Eritrea wabikoze mu 2014 akinira Team Europcar; iyi kipe yo mu Bufaransa yaje guhinduka Direct Énergie ndetse isanzwe ikina amasiganwa akomeye ku Isi nka Tour de France.
Byongeye gukorwa mu 2015 n’Umunya-Tunisia Chtioui Rafaâ wakiniraga Skydive Dubai–Al Ahli Pro Cycling Team yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ibi bivuze ko u Rwanda rwanabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyegukanye iri siganwa.
Ibigwi bya Areruya Joseph
Uyu musore yavutse tariki 23 Ugushyingo 1996 mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Ni imfura mu muryango w’abana batandatu ba Gahemba Jean Marie Vianney nawe wigeze kuba igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse agahagararira u Rwanda mu mahanga inshuro zitari nke.
Ntiyabashije kwiga amashuri asanzwe ariko kuva ari umwana muto yakunze igare kurusha ibindi byose. Yegukanye isiganwa rya mbere afite imyaka 15. Icyo gihe yarushanwaga akoresheje igare risanzwe rizwi nka “matabaro” cyangwa ‘pneu ballon’ mu masiganwa y’imirenge.
Yatangiye kwitabira amasiganwa ategurwa na Ferwacy mu 2012 afite imyaka 16 ariko aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu 2014 atoranyijwe na Jonathan Boyer mu bana bagombaga gukina Shampiyona ya Afurika ya ‘Mountain Bike’.
Yahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Kanama 2015 mu isiganwa rya “Brazil Tour do Rio’ gusa ntiyabashije kurangiza. Kuva ubwo yabaye umukinnyi ukomeye ndetse atoranywa gukina Tour du Rwanda ye ya mbere uwo mwaka asoza ari uwa kabiri ku rutonde rusange anafasha cyane Nsengimana Jean Bosco kuyegukana.
Yitabiriye La Tropicale Amissa Bongo bwa mbere mu 2016 ataha ari uwa 63 ku rutonde rusange aba n’uwa kabiri mu gace k’umunsi wa kane kavaga Oyem kajya Ambam. Yitabiriye andi masiganwa atandukanye yitwara neza asoreza umwaka kuri Tour du Rwanda yegukanyemo igihembo cy’umunsi wa kane anarangiza ari uwa kane muri rusange.
Yahise abona ikipe yabigize umwuga ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo iramugura ariko imushyira mu bakiri bato bayo. Byamufashije kumara hafi umwaka yitoreza mu Butaliyani anakina amasiganwa atandukanye i Burayi.
Yongeye kwibutsa Isi yose ko afite impano idasanzwe mu kunyonga igare ubwo yegukanaga igihembo cy’umunsi wa gatanu muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Yitwaye neza mu yandi masiganwa mu Bufaransa no mu Butaliyani asoza umwaka wa 2017 yandikisha amateka yegukana Tour du Rwanda 2017 akaba anatangiye neza uwa 2018 mu isiganwa rya mbere awukinnyemo.